"Sinzi Impamvu DEREK Yafashe Umwanzuro Wo Gutandukana Nanjye Nta Kosa Namukoreye":Sandra Teta

Buri Rukundo Rugira Ibyarwo Ariko Ibyo Teta Sandra Avuga Ko Yahuye Nabyo Byamuteye Ibikomere Dore Ko Ngo Yumvise Asezererwa Bitunguranye Nuwari Umukunzi We DEREK Bari Bamaranye Agahe Bibera Mu Isi Ya Bonyine.*
Nyuma Yuko Umwe Mu Basore Baririmba Mu Itsinda Rya ACTIVE Uzwi Nka Olivis Atandukaniye N'uwari Umukunzi We Vanessa Biakaba Byaciye Ibintu Mu Bitangazamakuru Byinhi Hano Mu Rwanda Ndetse Akaba Ariyo Nkuru Usanga Ku Mbuga Nkoranyambaga Zitandukanye Aho Buri Wese Abivuga Ukwe Usanga Cyane Benshi Banenga Miss Vanessa Ko Mugambo Yatangaje Bavuga Ko Agayise Cyane Kwita Uwahoze Ari Umukunzi We Umwana Nubwo Byaje Kurangira Olivis Nawe Atangaje Ko Atagakwiye Kwita Umwana Uwo Yambariye Ukuri Bigakomea Gutembera Mu Bantu.
Derek Na Sandra Bakundaga Kwitabira Ibitaramo Bari Kumwe
Teta Sandra We Ngo Yatunguwe N'umwanzurpo Derek Yafashe Akamusezerera Amara Masa Atazi Icyo Azize Dore Ko Ahamya Ko Nta Kibi Yigeze Amukorera Nkuko Yabitangarije Imvaho Nshya. Dore Abajijwe Icyo Yaba Azira Yavuze Ko Byaba Bizwi Na Dereck Wabitangaje.

Abajijwe Niba Koko Yaba Yazize Kuba Olivis Usanzwe Aririmbana Na Dereck Muri ACTIVE Yatandukanye Na Vanessa, Sandra Yatangaje Ko Iyi Atariyo Mpamvu Kuko Ngo Ajya Gukundana Na Dereck Atari Inshuti Na Vanessa Wabasanganye Na Derek Ahubwo Ko Derek Yaba Afite Impamvu Ze Bwite Zabimuteye.
Ibihe Bagiye Bagirana Nibyo Bitera Sandra Intimba
sandra Kandi Yatangaje Ko Azajya Akumbura Derek Cyane Nkumukunzi We Babanye Neza Ndetse Bakagirana Ibihe Bidasanzwe Gusa Ngo Ntabwo Yiteguye Kumusaba Imbabazi Zo Gusubirana Kuko Nta Kosa Azi Yamukoreye. Mu Magambo Ye Yagize Ati "Derek Nzajya Mukumbura Kuko Yahoze Ari Umukunzi Wanjye, Ariko Ibyerekeranye No Kumusaba Imbabazi Kugira Ngo Dusubirane Byo Ntabwo Bizabaho, Kuko Nta Kosa Na Rimwe Nigeze Mukorera.".
Sandra Ubu Agahinda Ni Kose!
Derek We Iyo Abajijwe Ibyo Gutandukana Kwe Na Sandra Avuga Ko Nta Byinshi Yabitangazaho Ngo Gusa Icyo Abantu Bagomba Kumenya Nuko Atabitewe Nuko Olivis Yatandukanye Na Vanessa. Derek Ati "Ntabwo Nifuza Gutangaza Byinshi Ku Byerekeranye Na Sandra Gusa Icyo Nabwira Abantu Ni Uko Tutatandukanye Kubera Ko Olivis Turirimbana Yari Amaze Gutandukana Na Vanessa."
Abajijwe Niba Atiteguye Gusubirana Na Sandra, Derek Yagize Ati "Reka Turebe Icyo Ibihe Bizabyara."


Nyuma Yo Guha Ikwenene Jay Polly Na Ama G, Riderman Yaririmbye Ntabafana

Nyuma Yo Guha Inkwenene Jay Poly Na Ama G Riderman I Musanze Yaririmbiye Intebe N'abafana Mbarwa.*

Ibitaramo Mu Rwanda Bigeze Mu Marembera Aho Mu Rwanda Umuhanzi Aza Mu Gitaramo Yizeye Kuririmbira Intebe Nsa By'umwihariko Ku Ba Rapeur Nyuma Yaho Jay Polly Na Ama G Baririmbiye Intebe Nsa Muri Petit Stade

Mu Ijoro Ryo Kuruyu Wa Gatanu Kuwa 02.09.2016 I Musanze Muri Cascade Night Club Umuhanzi Riderman Yahahuriye Nuruva Gusenya Aho Yaririmbiye Abantu Batarenze Mirongo Itatu (30) Nawe Bikamucanga Nkuko Yatangarije Akariho.Rw Yicuzaga Icyamuzanye I Musanze

"Naje Hano Gufungura Night Club Nkataramira Abakunzi Bange Gusa Ibyo Mboneye I Musanze Ntaho Ndabibonera Gusa Bibaho Muri Muzika Nabyakiriye"Riderman

aha Hari Mu Masaa21h00 Zijoro Abafana Ari Mbarwa Muri Cascade Night Club

Muri Cascade Night Club Nyuma Yo Guhomba Bigaragara Kwa Sat B Na Aime Bluestone Hakaba Hakurikiyeho Riderman Waririmbiye Intebe Aho N'abafna Mbarwa Bari Hanze Y'Akabyiniro Bikinira Billard Batitaye Kubyabereye Imbere Mu Kabyiniro.



Byatangiye Ijabo Band Biririmbana Bacitse Intege Bisa No Kurangiza Umuhango
Aho Baririmbaga Uturirimbo Twiza Two Hambere Batera Biyikiraza Bisa Nkaho Ntawitaye Kubyo Bari Gukora Nabo Ubwabo Bacitse Intege Bigaragara Kubera Kuririmbira Abantu Babarirwa Ku Myanya Y'intoki


Mc Ben Abayisenga Yagerageje Gushyushya Bake Bari Bitabiriye Igitaramo Biramunanira Ahitamo Kujya Kwiyicarira Hanze Aho Yitereraga Inkuru Nk'utazi Ibyabaye

Umuhanzi Riderman Yaririmbye Indirimbo Ze Zakanyujijeho Hafi Ya Zose Biba Iby'ubusa Kugeza Aho Yabwiye Abafana Ko Bakabije Guceceka Bifuza Kumuteza Rubanda

"Kuki Musanze Mushaka Kunteza Itangazamakuru?Ndabiginze Muhaguruke Tubyine Twishime Uyu Munsi Twise Amazina Abana B'ingagi Tubyine Igisumizi Ndahari"Riderman

Riderman Yasoreje Ku Ndirimbo Ye Nshya Lnzozi Mbi Zabo Aho Yahise Ajya Kwifungirana Mu Modoka Yanga Ko Har'umunyamakuru Wamuvugisha

uru Urupapuro Rwamamazaga Icyo Gitaramo
Akariho.Rw Twegereye Riderman Abanza Kwanga Ko Tumufata Amajwi Gusa Nyuma Yemera Kuganira Natwe Agira Ati:Ntimumbaze Ku Bibereye Aha Nange Numiwe Gusa Hip Hop Yaragambaniwe
Jay Na Ama G Mbasabye Imbabazi Byarakomeye
Gusa Twe Nta Gucika Intege Ibisumizi Turahari Kandi Dufite Imbaraga Ubu Twatangiye Kuzenguruka Igihugu

Akariho.Rw:hano I Musanze Wakiriwe Ute?Abafana Ubabonye Gute?

Riderman:Bro Ndakwinginze Tuganire Ibindi Ibya Show Tubivemo Akazi Nagasoje Nta Kundi Naririmbiye Abantu Bake Gusa Ndashima Imana Kuba Nabo Nababonye Hari Abaraburiza

Riderman Nyuma Yo Kuvugana Na Akariho.Rw Bigoranye Yahise Yanduruka Yerekeza Iya Kigali Aho We N'abamuherekeje Batakwibagirwa Ibyo Bahuriye Nabyo I Musanze
Abantu Bari Bifashe Mapfubyi

Si Riderman Ubuze Abafana Mu Gitaramo Dore Ko Ama G Na Jay Polly Kuri Petit Stade I Remera Babuze Abafana Bagashinjwa Kutamamaza Igitaramo Cyabo 


Mu Mafoto Reba Uko Iserukiramuco Ry'abana Ryagenze Kuri Noheri

CHRISTMAS KIDS FESTIVAL Ni Iserukiramuco Ry'abana Ritegurwa Nikigo Cy'imikino Nimyidagaduro By'abana Kizwi Kw'izina Rya Spiderman Game Center Giherereye Mu Mujyi Wa Kigali Rwagati Mu Nyubako Izwi Kw'izina Rya M.PEACE PLAZA,

ku Nshuro Yaryo Ya Mbere Iri Serukiramuco Ryabereye Mu Mujyi Wa Kigali Mu Karere Ka Kicukiro Ku Itariki Ya 17 Na 18 Ukuboza Kuri Macadamia Hotel
MU MAFOTO REBA UKO BYARI BYIFASHE

GUSHUSHANYA ABANA MU MASO

AMARUSHANWA MU BUGENI

ABANA BASIMBUTSE MU BIKINISHO BITANDUKANYE

ABANA BARI BABYISHIMIYE CYANE

AKANYAMUNEZA MU BANA KARI KOSE

HARI IMIKINO MYINSHI ITANDUKANYE

ABANA BATARAMIWE NITSINDA RYA BAGENZI BABO RIBARIRIMBIRA MU BURYO BWA LIVE

ABA BAHISEMO GUFATA AGAFOTO KURWIBUTSO

REGY BANKS ALINE GAHONGAYIRE NA ZACK NABO BATARAMIYE ABANA

AMARUSHANWA YO KURIRIMBA

AMARUSHANWA Y'IMIDERI
akariho.rw Ubwo Yaganiraga Na Jovia NKURUNZIZA Umuyobozi Wa Spiderman Game Center Yadutangarije Ko Iri Serukiramuco Rizajya Riba Buri Mwaka

turacyabakusanyiriza Andi Makuru Ajyanye Niri Serukiramuco.


Nari Nkumbuye Abakunzi Bange Bo Mu Ntara Ntimuzabure Muri Airtel Concert THE BEN

Ikigo Cy'itumanaho Airtel Rwanda Kigiye Gutangira Gukora Ibitaramo Bitandukanye Hirya No Hino Mu Gihugu Mu Rwego Rwo Kwamamaza Serivise Nshya Y'igabanuka Ry'ibiciro Byo Guhamagara Yitwa TERA STORI Aho Muri Iyo Serivise Nshya Ukoresha Umurongo Wa Airtel Yishyura 30 RWf Gusa Ubundi Ugahamagara Umunota Wa Mbere Gusa Indi Ikurikiyeho Akayihamagarira Ubuntu.*



Ubuyobozi Bwa Airtel Rwanda Bwatangaje Ko Bwateguye Ibitaramo Bigamije Kumenyekanisha Ibicuruzwa Byayo Birimo No Kumenyesha Abanyarwanda Ko Yagabanyije Ibiciro Ibinyujije Muri Serivisi Nshya Yitwa "Tera Story" Aho Airtel Rwanda Ivuga Ko Ibiciro Byo Gukoresha Imbuga Nkoranyambaga Ari Ubuntu Ndetse Ngo Iyo Umuntu Yahamagaye Abantu Batatu Ku Munsi Yishyura Umunota Umwe Abandi Bakurikiyeho Abahamagarira Ubuntu.

Mu Kiganiro Airtel Rwanda Yagiranye N'abanyamakuru Ku Wa 26 Mutarama 2017 Yatangaje Ko Mu Rwego Rwo Kurushaho Kwegera Abafatabuguzi Bayo Yateguye Igitaramo Kizitabirwa N'abahanzi 3 Barimo The Ben, King James N'umuraperi Riderman.


Mu Gihe Bimenyerewe Ko Ibitaramo Byinshi Bibera Mu Mujyi Wa Kigali Biteganyijwe Ko Ibi Byo Bizabera Mu Karere Ka Rubavu Mu Ntara Y'Iburengerazuba Tariki Ya 4 Gashyantare Ndetse N'i Huye Mu Ntara Y'Amajyepfo Ku Ya 11 Gashyantare 2017.

Umuyobozi Ushinzwe Kumenyekanisha Ubucuruzi No Kwamamaza Ibikorwa Bya Airtel Rwanda Nyampinga Clementine Yavuze Ko Kwinjira Muri Ibyo Bitaramo Ari Ubuntu Kuko Byateguwe Mu Rwego Rwo Kugira Ngo Barusheho Kumenyekanisha Ibikorwa Bya Airtel.

Yagize Ati "Ibi Bitaramo Bizadufasha Kumenyekanisha No Kwamamaza Ibikorwa Byacu Cyane Iyi Serivisi Nshya Yo Kugabanyiriza Abakiriya Guhamagara No Kwandikirana Ya Tera Story."

The Ben Wagaragaje Amarangamutima Adasanzwe Aho Yatangaje Ko Yishimiye Iki Gikorwa Cyiza Cyateguwe Na Airtel Rwanda Cyo Kujya Gutaramira Abakunzi Ba Airtel Rwanda Mu Ntara Ndetse N'Abakunzi Be Muri Rusange.
yagize Ati"Ndashaka Ko N'Abantu Batari Abanya Kigali Bambona Nizeye Ko Tuzishimana Bikomeye Mbese Sinzi Uko Nashimira Airtel Yongeye Kumpuza N'Abakunzi Bange Bo Mu Ntara Twari Dukumburanye Cyane Tuzishimana Bikomeye Kuko Tuzazana N'Inshuti Zange Nka Riderman Umu Rappeur Mwiza Mu Rwanda Ndetse Na King James Ibintu Bizaba Byiza Cyane Hamwe Na Airtel Rwanda Idahwema Guha Abanyarwanda Serivisi Nziza Cyane"The Ben



King James Uzafatanya Na The Ben Muribyo Bitaramo Byateguwe Na Airtel Rwanda Yatangaje Ko Anejejwe Kuzakorana NaThe Ben Dore Ko Batari Baherutse Guhurira Ku Rubyiniro Rumwe Aho Asaba Abakunzi Ba Muzika Kuzaza Babukereye Bagataramana Bigatinda
"Icyo Nabwira Abakunzi Ba Muzika Nyarwanda Ntibazabure Bazaze Barebe Muzika Y'Umwimerere Nge N'Abavandimwe Twiteguye Kuzahagurutsa Imbaga Bizaba Ari Byiza Cyane"King James



Umu Rappeur Umwe Rukumbi Uzaba Ari Muribi Bitaramo Bizabera Muri Rubavu Na Huye Aganira N'AKARIHO.RW Gatsinzi Emery Uzwi Nka Riderman Yadutangarije Ko Yishimiye Bikopmeye Kujya Kuririmbira Mu Ntara Ndetse Ari Kumwe N'Abahanzi Bakomeye Nka The Ben Na King Na King James
"Ntako Bisa Gukorana Shows Naba Basore Ndashimira Airtel Yateguye Iki Gikorwa Abakunzi Bacu Ntibazabure Kuko Tuzatanga Uburyohe Bwa Muzika"Riderman




Nyuma Y'ibi Bitaramo Byateguwe Na Airtel Umuhanzi The Ben Azahita Yerekeza Mu Gihugu Cy'Ubugande Aho Azajya Kuririmbira Abakunzi Be Bahaba Nyuma Yerekeze Mu Busuwisi Mbere Y'uko Asubira Muri Leta Zunze Ubumwe Z'Amerika.
The Ben Umwe Mu Basore Bategerejwe Cyane I Rubavu


Bwa Mbere Mu Rwanda Hagaragaye Miss Na Mister Bataruzuza Imyaka Icumi Y'ubukure

Ubusanzwe Mu Rwanda Ndetse No Kw'isi Muri Rusange Nyampinga Ndetse Na Rudasumbwa Bamenyerewe Hari Ikigero Cy'imyaka Bagenderaho Kugira Bemererwe Guhatanira Ikamba Ryo Guhagararira Abandi Mu Bwiza,
nyamara Nubwo Bitari Bisanzwe Mu Rwanda Hagaragaye Nyampinga Ndetse Na Rudasumbwa Bari Mu Kigero Cy'imyaka Hagati Ya 5 N' 10.*
ibi Byabaye Ubwo Hasozwaga Iserukiramuco Ry'abana Rigamije Gufasha Ababyeyi Kwishimana N'abana Babo Bizihiza Noheri Ndetse Banasoza Umwaka Neza
iri Serukiramuco Rikaba Ryarateguwe Nikigo Cy'imyidagaduro Ndetse N'imikino By'abana Kizwi Kw'izina Rya SPIDERMAN GAME CENTER Giherereye Mu Mujyi Wa Kigali Rwagati Mu Nyubako Izwi Kw'izina Rya M.PEACE PLAZA
Uretse Kuba Haratowe Miss Ndetse Na Mister Iri Serukiramuco Ryarazwe N'ibikorwa Byinshi Bifasha Abana Kwidagadura Harimo Nandi Marushanwa Menshi Atandukanye Nko Gushushanya, Kuririmba, Kubyina, Nizindi Mpano Nyinshi Zitandukanye

Miss LOANA Ndetse Na Mister GANZA Nkuko Twabitangarijwe N'ababyeyi Babo Ngo Ntabwo Bari Biteguye Gutahana Aya Makamba Dore Ko Baje Mu Iserukiramuco Nkabandi Bana Nyuma Baza Kwitabira Amarushanwa Nkabandi Bibaviramo Kwegukana Aya Makamba
akariho.rw Ubwo Twaganiraga Numuyobozi Wa Spiderman Game Center Yadutangarije Ko Aba Bana Bagiye Kwitabwaho Mu Gihe Kingana N'umwaka Umwe Cyane Ko Aricyo Gihe Bazamarana Aya Makamba Bakazayambika Abana Bazabasimbura Mu Iserukiramuco Ritaha Riteganyijwe Mu Mpera Zuyu Mwaka Wa 2017
twabibutsako Iri Serukiramuco Rizajya Riba Buri Mwaka, Abana Bose Bakaba Bemerewe Kuryitabira
turacyabashakira Amakuru Menshi Ajyanye Naryo.