BREAKING-NEWS

Peace Cup: Ninde uzesura undi hagati ya Etincelles Fc na Rayon Sports?byinshi kur'uyu mukino w'amateka i Rubavu

Kubwa Nyamitali nta munyarwanda ukwiriye kuba imbata y'idini

P FLA washyize hanze indirimbo nshya arasaba Urubyiruko kugendera kure y'ibiyobyabwenge. YUMVE HANO

Muri Guma Guma ya 8 Kizigenza Jay C ngo yizeye imbaraga z'Abanya Rubavu kurusha ahandi hose

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwamaganye Abafana bayo bagaragaye batwika umwambaro wa Rayon Sports

Yanditswe na Johnson Ndekezi kuwa 2018-03-18 saa 12:00:52Yasomwe: 666

Rtd Brig Gen Sekamana wiyamamariza kuyobora FERWAFA yahishuye ko Degaule yahatiwe kurekura FERWAFA
Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene wiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda avuga ko Nzamwita Vincent De Gaulle wari wiyamamarije kuyobora FERWAFA ariko akaza gukuramo kandidatire ye atabikoze kubushatke bwe ko ahubwo yabitegetswe ndetse nawe akaba ari umwe mubabigizemo uruhare kugira ngo De Gaulle ayikuremo.



De Gaulle usanzwe ayobora FEWAFA yari yongeye kwiyamariza manda ya kabiri mu matora yari ateganyijwe kuwa 30 Ukuboza 2018 akaza gusubikwa bitewe n’uko umukandida rukumbi wari wiyamamaje atagize amajwi amwemerera kuyobora dore ko De Gaulle bari bahanganye yaje gukuramo kandidatire ye ku munota wa nyuma. Amatora akaba azaba tariki ya 31 Werurwe 2018.

Mu kiganiro n’itangazamakuru uwahoze ari umusarikare mu ngabo z’u Rwanda akaba yarasezerewe Rtd Bri. Gen. Sekamana Jean Damascene wiyamamariza uyu mwanya yavuze ko ashobora kuba ari umwe mu batumye De Gaulle akuramo kandidatire ye.

Uyu mugabo waje aturutse mu ikipe y’Intare FC ari visi perezida wayo, ni nayo De Gaulle abereye perezida avuga ko kuba yaraje kwiyamamariza kuyobora FERWAFA ari uko De Gaulle akuyemo kandidatire ye ye ngo birashoboka cyane kuba ari nawe wagize uruhare kugira ngo De Gaulle abivemo n’ubwo yari umuyobozi we mu Intare FC.

Yagize ati”Kuvuga ngo kandidatire yanjye nayizanye kubera iya De Gaulle ayikuyeho, kubera ko ipfuye, nababwiye ngo biranashoboka cyane ko ari njye wabigizemo uruhare ngo ibye bipfe kubera ko rimwe na rimwe usanga ibintu niba umuntu akuyobora ntuvuga ngo ibibazo muri komite ye ibyo bavuga nibyo, ariko iyo ibintu byabaye igitotsi mu bantu, ukorana n’umuntu mushobora kwicarana ukamugira inama ubwo ikiba gisigaye ni ugushaka umusimbura, rero iyi ukunze ikintu, kuva kera nkanjye nakundaga umupira niyo mpamvu naje"

Brig. Gen. Sekamana avuga ko agiriwe icyizere agatorwa ikintu cya mbere azakora ari ukubaka uburyo buhamye bw’imikoreye ya FERWAFA kuko ntabwariho bwatuma abantu bakomeza kugenda bakurikiza uko ibintu bigomba kugenda.

Yagize ati”Nta buryo bwimikorere buhamye bwa FERWAFA buhari bwubatse bwatuma abantu bakomeza kugenda uko ibintu bigomba kugenda. Niba muri 2004 twarageze ahantu kuki tutakomerezaho ahubwo ugasanga dusubira inyuma buri munsi. Ni ukuvuga ngo nta kintu cyubatse tugenderaho.”

“Bisa nkaho buri muntu aza akubaka uburyo bwimikorere bwe yavaho akavanaho nabwo. Icyo tuzakora ni ukubaka umupira w’amaguru, twubaka ibintu by’igihe kirekire twavaho abandi bakaza bagakomerezaho.”

Mu mukoro w’undi uyu mugabo yihaye ni ukugira inzego zihamye za FERWAFA zubakitse urwego rukamenya ururubanziriza n’ururukurikira.

Yagize ati”Kugira inzego zihamye za FERWAFA zifite ireme kandi zifata ibyemezo, kuko ubu tutabeshyanye ntiwamenya urwego rubanza n’ururukurikira. Tugomba guha imbaraga inteko rusange nk’urwego rukuru rwa FERWAFA, uko ikora ubu usanga niba baragutoye ubarusha imbaraga ugasanga basa n’abagusaba.

Bamwe mubazaba bagize Komite ya Rtd Brig Gen Sekaman Jean Damascene wifuza gukora impinduka mu mupira w'amaguru mu Rwanda

Mu bindi yiyemeje naramuka atorewe kuyobora ni umupira uzahera mu bigo by’amashuri ni ukuvuga mu bana aho bazagirana ubufatanye na MINEDUC ndetse n’ibigo by’amashuri ku buryo hazagira n’amafaranga bazatanga azafasha ibyo bigo kubonera abana ibikoresho n’igihe gihagije cyo gukina.

Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yinjye mu ikipe ya Kiyovu Sports, aho umwaka wakurikiyeho kuva 1995-96 yahise ayibera visi perezida, kuva 1997-2000 yahise aba perezida wa Kiyovu Sports, kubera akazi yakoraga k’igisirikare bahise bamwimura muri Kigali aba atandukanye na Kiyovu Sports gutyo. 2006 yabaye visi perezida wa Bugesera FC na nyuma yaho aca mu makipe nk’Amagaju. Muri 2011 nibwo yinjiye mu Intare FC nka visi perezida kugeza n’uyu munsi yamutanze nk’umukandida.


Kunda page yacu ya FACEBOOK ujye ukurikirana amakuru byoroshye

Izindi nkuru wasoma

PEACE CUP: NINDE UZESURA UNDI HAGATI YA ETINCELLES FC NA RAYON SPORTS?BYINSHI KUR'UYU MUKINO W'AMATEKA I RUBAVU


Yo kuwa 2018-04-24 i saa 16:52:41

UBUYOBOZI BWA KIYOVU SPORTS BWAMAGANYE ABAFANA BAYO BAGARAGAYE BATWIKA UMWAMBARO WA RAYON SPORTS


Yo kuwa 2018-04-23 i saa 13:24:37

ABAKAKINNYI 6 BARIMO PETER OTEMA,MBARAGA JIMMY NA LOMAMI ANDRE BAHAWE UBWENEGIHUGU BW'URWANDA


Yo kuwa 2018-04-23 i saa 11:39:05

BIGORANYE CYANE IKIPE YA RAYON SPORTS YIKUYE IMBERE YA KIYOVU SPORTS BINGANYA IBITEGO 2-2


Yo kuwa 2018-04-22 i saa 16:18:48

MENYA AMAKIPE AZESURANA NA RAYON SPORTS MU MATSINDA YA CAF CONFEDERATIONS CUP


Yo kuwa 2018-04-22 i saa 16:08:11

GUTORA INDIRIMBO
INDIRIMBO
Ntuzanyibagirwe
by 13

ProfilePlay | Download
Byacitse
by 1

ProfilePlay | Download
Gutya
by 1

ProfilePlay | Download
Hejuru
by 2

ProfilePlay | Download
Warabimenye
by 11

ProfilePlay | Download
FACEBOOK
KWAMAMAZA