BREAKING-NEWS

Peace Cup: Rayon Sports isezereye Etincelles Fc ikomeza muri 1/4

Miliyari 11 na miliyoni zirenga 500 niyo mafaranga Urwanda rwishyuye Arsenal izajya ikangurira abantu gusura Urwanda

Karangwa Regis niwe watsindiye kuba Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

Umuhanzikazi Momo ibyumweru bibaye 2 afunzwe akurikiranyweho gucuruza abantu

"Abafana banjye nibitege amashusho ameze neza ya Till We Die" Kiizah Peace Maloma

Yanditswe na Johnson Ndekezi kuwa 2018-03-12 saa 18:35:56Yasomwe: 1642

Young Grace n'umuzingo w'impapuro yajyanye ikirego muri RMC arega ibinyamakuru ashinja kumuharabika
Ku gicamunsi cy'uyu munsi wa mbere taliki ya 12 Werurwe 2018 Umuhanzikazi Nyarwanda Young Grace n'umurundo w'impapuro yagaragaye ku cyicaro cya RMC aho yaragiye kurega ibinyamakuru birimo Touchrwanda.com ndetse n'Umuryango.rw ashinja kuba byaramuhimbiye inkuru z'ibinyoma.



Ibi birego bya Young Grace byakuruwe n'inkuru yanditswe n'umunyamakuru wiyita Black Cat Thiery wanditse avuga ko Young Grace yiyamwe na Njuga uzwi nka Kadogo kubera ko Young Grace agenda yiyitirira ko akundana n'uyu mukinnyi wa Cinema mu rwego rwo kuvugwa ngo ajye mw'irushanwa rya PGGSS8 iri hafi kuba mu minsi yavuba.

Akimara kubona iyi nkuru n'uburakari bwinshi Young Grace abinyujije ku rukuta rwe Instagram yifatiye ku gahanga uyu munyamakuru amubwira ko nta bunyamwuga afite mu kazi ndetse anamutuka bimwe mu bitutsi bitari byiza na gato yongeraho ko bzakizwa n'inkiko none koko birangiye ashoye urubanza rwahereye muri RMC.

young Grace aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko umunyamakuru yahimbye inyandiko atigeze agirana na Njuga bakamuhimbira ikiganiro cya Whatsapp bakagikwirakwiza kuri Youtube nyamara ari ibihimbano. Avuga ko yahemukiwe bikomeye n’ibi binyoma yahimbiwe bigakwirakwizwa mu binyamakuru ndetse no kuri Youtube.

Young Grace yarubiye ngo agomba kurega ibi binyamakuru ku kabi nakeza


Kuba atabasha kwihanganira guharabikwa gutyo cyane ko ahamya ko yanahimbiwe inyandiko zashyizwe hanze arimo gusaba urukundo Njuga, ngo ni ibintu bihanirwa n’amategeko kuko gukoresha inyandiko mpimbano we abifata nk’icyaha gikomeye cyane ku buryo no kwihanganira ibinyamakuru byamuharabitse bitoroshye.

Young Grace avuga ko nta rukundo yigeze agirana na Njuga ahubwo we asanga ari ukumuharabika gusa kandi ku bwe ngo ntabifata nk’ibintu byoroshye cyane ko abona hashobora kuba hanabayeho kugambanirwa bitewe nuko amarushanwa ya PGGSS8 yageze bityo ngo izina rya Young Grace kuba riri guhindanywa mu gihe amatora y’abahanzi bazitabira iri rushanwa ngo we ntabishira amakenga.

Ati”Ese kuki bahisemo kunsebya ubu ngubu? Kuki batabikoze cyera, ntawe nshinja ariko nabyo byashoboka ntabeshye pe ni yo mpamvu ntakora ikosa ryo kujenjekera ikinyoma ngo kigumye kwigaragambya mu maso y’abakunzi ba muzika.”

Young Grace yakomeje agira ati: Urumva njye ngomba kugerageza kujyana mu nkiko ibinyamakuru nka Touchrwanda na Umuryango.com ufite channel ya Youtube ya Umuryango Tv aba baramparabitse babikoze babigambiriye bakoresha inyandiko mpimbano z’ikiganiro nagiranye na Njuga nyamara ntakigeze kibaho, ngomba kurenganurwa kuko birakabije njye rwose ntabwo nakomeza guceceka kuri iki kibazo ni ukuri.


Kunda page yacu ya FACEBOOK ujye ukurikirana amakuru byoroshye

Izindi nkuru wasoma

UMUHANZIKAZI MOMO IBYUMWERU BIBAYE 2 AFUNZWE AKURIKIRANYWEHO GUCURUZA ABANTU


Yo kuwa 2018-05-23 i saa 14:41:51

"ABAFANA BANJYE NIBITEGE AMASHUSHO AMEZE NEZA YA TILL WE DIE" KIIZAH PEACE MALOMA


Yo kuwa 2018-05-23 i saa 14:13:51

"SINKUNDA UMUPIRA NDETSE N'AKABALI KUKO NABIKUBITIWEMO BIKOMEYE" MUKESHABATWARE DISMAS


Yo kuwa 2018-05-22 i saa 18:54:31

YOUNG GRACE WAMAMAJE SKOL YAFATIWE IBIHANO BISHOBORA KWIYONGERA AKIRUKANWA MURI PGGSS8


Yo kuwa 2018-05-22 i saa 18:20:38

JULES PRO YEMEJE KO LEGEND MUSIC IZANYE IMPINDUKA MURI MUZIKA YA RUBAVU -AMAFOTO


Yo kuwa 2018-05-22 i saa 15:23:48

GUTORA INDIRIMBO
INDIRIMBO
Ntuzanyibagirwe
by 13

ProfilePlay | Download
Byacitse
by 1

ProfilePlay | Download
Gutya
by 1

ProfilePlay | Download
Hejuru
by 2

ProfilePlay | Download
Warabimenye
by 11

ProfilePlay | Download
FACEBOOK
KWAMAMAZA