BREAKING-NEWS

Peace Cup: Rayon Sports isezereye Etincelles Fc ikomeza muri 1/4

Miliyari 11 na miliyoni zirenga 500 niyo mafaranga Urwanda rwishyuye Arsenal izajya ikangurira abantu gusura Urwanda

Karangwa Regis niwe watsindiye kuba Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

Umuhanzikazi Momo ibyumweru bibaye 2 afunzwe akurikiranyweho gucuruza abantu

"Abafana banjye nibitege amashusho ameze neza ya Till We Die" Kiizah Peace Maloma

Yanditswe na Johnson Ndekezi kuwa 2018-03-12 saa 17:22:53Yasomwe: 648

Safi Madiba yavuze ko atari Nizzo barebanaga ay'ingwe gusa na Humble Jizzo bahuzwaga n'akazi
Bwa mbere Safi Madiba yahishuye ko n’ubwo abantu benshi bari baziko Humble Jizzo baririmbanaga muri Urban Boys bari inshuti zikomeye, bitari byo kuko nawe bahuzwaga n’akazi gusa.Mu Kwezi k’Ugushyingo 2017 nibwo Safi Madiba waririmbaga mu itsinda rya Urban Boys yatandukanye na ryo nyuma y’imyaka 10 yose bari bamaranye.

Ni inkuru yatunguye abantu benshi ndetse bamwe ntibabyiyumvishaga ukuntu Safi wafatwaga nk’inkingi ya mwamba dore ko ari nawe waririmbaga igice kinini yafata icyemezo nk’icyo.

Amakuru yari azwi ni uko Safi atajya imbizi na Nizzo Kaboss baririmbanaga ndetse ko bajyaga bajya no mu mitsi, inzigo bakenyereyeho kirekire nk’uko byumvikanye mu buhamya bw’ababanye nabo bakiri i Butare kugeza ubwo baje mu mujyi wa Kigali.

Abantu benshi bari baziko Humble Jizzo ari umuvandimwe w’aba basore bose ndetse akaba inshuti yabo yombi, dore ko ari nawe watashye ubukwe bwa Safi, mu gihe Nizzo yari yibereye mu kabari asangira n’izindi ncuti ze (ngo ntiyari yatumiwe).

Mu Kiganiro Samedi Detente cyo kuri Radio Rwanda, Safi yabajijwe niba yarabashije gushimira Humble Jizzo nyuma yo kubyara umwana w’umukobwa, ahita asubiza ko ntabyo yakoze kuko batajya bavugana, ngo amakuru ye ayumva mu bitangazamakuru.

Safi Madiba yahise ahishura bwa mbere ko burya na Humble Jizzo nawe ubucuti bwabo byari urwiyerurutso bitandukanye n’uko abantu benshi bari babizi ndetse babivugaga.

Yagize ati “ Ni ibyavugwaga, si ibyari bihari. Ijambo ‘ibyavugwaga’ rigomba kuvaho kuko njyewe ni jye uvuga ibintu uko byagenze, Humble yakubwira, undi yakubwira, njye ibyo ndi kuvuga apana ibyavugwaga kuko abantu bavuga ibyo batazi.”

Safi yavuze ko nta bucuti bwihariye yagiranaga na Humble Jizzo dore ko n’ubutumwa bohererezanyaga kuri telefone bwabaga ari ubuvuga ku itsinda ryabo nta kindi cyo mu buzima busanzwe cyari kirenzeho.

Yagize ati “chat (ubutumwa bugufi) twagiranaga zakabaye zikiriho, ariko ubu ntabwo zikiriho kuko ibyo twavuganaga twahuzwaga n’akazi, akazi ndimo rero ni akange nka Safi Madiba, ubwo rero sindi bumubaze impamvu batari gusohora indirimbo ni urugero.”

Safi yongeyeho ko afite icyizere cy’uko igihe kizagera bakongera bakiyunga n’ubwo bitoroshye kuko n’icyabatandukanyije nacyo gikomeye.

Nyuma yo gucukamo ibice kwa Urban Boys Safi yakomeje gukora umuziki ukwe ndetse amaze gushyira hanze indirimbo 3 zakunzwe n’abatari bake ndetse hari n’indi azasohora kuri uyu wa kabiri. Urban Boys ya babiri nayo yasohoye indirimbo imwe bise Mfumbata Humble Jizzo ahita ajya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho amaze amezi agera kuri atatu, ibikorwa byabo bikaba bisa n’ibyahagaze n’ubwo bavuga ko hari indirimbo bafite muri studio.


Kunda page yacu ya FACEBOOK ujye ukurikirana amakuru byoroshye

Izindi nkuru wasoma

UMUHANZIKAZI MOMO IBYUMWERU BIBAYE 2 AFUNZWE AKURIKIRANYWEHO GUCURUZA ABANTU


Yo kuwa 2018-05-23 i saa 14:41:51

"ABAFANA BANJYE NIBITEGE AMASHUSHO AMEZE NEZA YA TILL WE DIE" KIIZAH PEACE MALOMA


Yo kuwa 2018-05-23 i saa 14:13:51

"SINKUNDA UMUPIRA NDETSE N'AKABALI KUKO NABIKUBITIWEMO BIKOMEYE" MUKESHABATWARE DISMAS


Yo kuwa 2018-05-22 i saa 18:54:31

YOUNG GRACE WAMAMAJE SKOL YAFATIWE IBIHANO BISHOBORA KWIYONGERA AKIRUKANWA MURI PGGSS8


Yo kuwa 2018-05-22 i saa 18:20:38

JULES PRO YEMEJE KO LEGEND MUSIC IZANYE IMPINDUKA MURI MUZIKA YA RUBAVU -AMAFOTO


Yo kuwa 2018-05-22 i saa 15:23:48

GUTORA INDIRIMBO
INDIRIMBO
Ntuzanyibagirwe
by 13

ProfilePlay | Download
Byacitse
by 1

ProfilePlay | Download
Gutya
by 1

ProfilePlay | Download
Hejuru
by 2

ProfilePlay | Download
Warabimenye
by 11

ProfilePlay | Download
FACEBOOK
KWAMAMAZA