BREAKING-NEWS

Peace Cup: Rayon Sports isezereye Etincelles Fc ikomeza muri 1/4

Miliyari 11 na miliyoni zirenga 500 niyo mafaranga Urwanda rwishyuye Arsenal izajya ikangurira abantu gusura Urwanda

Karangwa Regis niwe watsindiye kuba Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

Umuhanzikazi Momo ibyumweru bibaye 2 afunzwe akurikiranyweho gucuruza abantu

"Abafana banjye nibitege amashusho ameze neza ya Till We Die" Kiizah Peace Maloma

Yanditswe na Johnson Ndekezi kuwa 2018-03-12 saa 08:06:49Yasomwe: 771

Okoko Godefroid yashimangiye inzara iri muri Gicumbi Fc ananyomoza amakuru yo kujya muri Musanze Fc
Umutoza wa Gicumbi Fc Okoko Godefroid nyuma yo gutsindirwa na Etincelles Fc kuri Stade Umuganda ibitego 3-0 yatangaje ko n’ubwo we n’ikipe ya Gicumbi ari ba miseke ndakomeye kuko urwego ikipe ye iriho buri hasi cyane kubera gukinisha abakinnyi badakuze mu kibuga ndetse n’imibereho babayemo I Gicumbi Atari myiza.



Godefroid Okoko umutoza wa Gicumbi Fc ukomoka mu Gihugu cy’Uburundi benshi mu bakurikiranira hafi Ruhago Nyarwanda bamufata nka Mose wakuye Abisiraheli mu menyo ya rubamba ya Farawo mu Misiri kuko Okoko ikipe iri mu marembera arayirwazarwaza akayifasha kutamanuka mu cyiciro cya kabiri uyu azwiho kandi kwihambira agahangana n’inzara z’amwe mu makipe agongwa n’amikoro make.


Ubwo yaganiraga na AKARIHO.RW nyuma y’umukino yatsinzwe na Etincelles Fc ibitego 3 imurushije cyane yatangaje ko ikipe ye iri hasi cyane haba ku bakinnyi badakuze mu mutwe basa nkaho bakina ntacyo bakinira ibi bikaba intandaro yo gutsindwa buri munsi mu gihe we akazi ke kose aba yagakoze

“Ikipe yacu ifite ibibazo byinshi ariko mu by’ukuri abakinnyi bacu barakina basa nkaho ntacyo bakinira bamaze gupfa mu mutwe ku buryo bukomeye nge nkora akazi ko gutoza sinjya mu kibuga ntacyo ntakora aba bakinnyi benshi muri bo n’abana bivuze ngo ikipe tugiye gushaka amaraso mashya turebe ko muri Phase retour twazazamuka ku rutonde kuko turi ahantu habi cyane”Okoko Godefroid

Umutoza Okoko Godefroid utoza Gicumbi Fc asanga nta rirarenga ngo abakunzi ba Gicumbi Fc bareke kwiheba,/span>

Mu gushaka abakinnyi bakuze kandi bazi icyo baharanira umutoza Okoko Godefroid yatangaje ko ikipe ya Gicumbi Fc yamaze gusinyisha umukinnyi wakanyujijeho cyane mu Rwanda no mu Bugande Mike Muntu Segawa kugira ngo aze gufasha iyi kipe ya Gicumbi Fc hagati mu kibuga ndetse na bamwe mu bakinnyi birukanywe na Etincelles Fc kubera kudatanga umusaruro mwiza iyi kipe kandi ikaba irimo ishaka na Rutahizamu utyaye w’umunyarwanda n’ubwo Okoko atangaza ko kumubona bitoroshye.

Ku kibazo cy’amikoro kivugwa muri Gicumbi Fc umutoza Okoko Godefroid yirinze kubitangazaho byinshi aho yavuze ko inzara ivugwa muri Gicumbi Fc ihari ariko atariho iri honyine ibi bitabera urwitwazo kwo gutsindwa buri gihe kuko abakinnyi baba hamwe bakarira hamwe.

“Si navuga ko imibereho ari myiza cyane muri Gicumbi Fc ariko inzara ivugwa muri Gicumbi Fc siko iri habamo no gukabya ntihazagire umukinnyi ukubeshya ngo ntarya neza muri Gicumbi Fc kuko abakinnyi baba hamwe,barira hamwe kandi babona n’udufaranga duke two kubafasha kandi si muri Gicumbi Fc har’inzara gusa n’andi makipe mu Rwanda amenshi ntahagaze neza muriyi minsi”Okoko Godefroid

Ikipe ya Gicumbi Fc isa nkaho iri mu marembera mu gihe ntacyo Akarere ka Gicumbi gakoze vuba na bwangu


Amakuru yizewe ava mw’ikipe ya Gicumbi Fc nay’uko abakinnyi ntawugihembwa amafaranga arenga ibihumbi makumyabiri(20.000frw) kandi nayo akaboneka abakinnyi biyushye akuya dore ko ngo amafaranga atangwa n’Akarere ka Gicumbi ataza neza bimwe mu bitera umusaruro mubi mw’ikipe ya Gicumbi Fc

Ku kuba Okoko Godefroid ashobora gusezerera ikipe ya Gicumbi Fc akigira muri Musanze Fc Abakeba b’Amajyaruguru aya makuru yayateye utwatsi avuga ko nta muyobozi wa Musanze Fc wari wamwegera kandi niyo bamwegera atatererana Gicumbi Fc iri mu bihe bibi ko intego ye ariyo kuzakubita amakipe muri Phase retour aho yizeza abakunzi ba Gicumbi Fc ko ikipe yabo idashobora kumanuka mu cyiciro cya 2 mu gihe yaba akiyirimo.

“Amakuru Y’uko Musanze Fc inshaka nyabwirwa namwe Abanyamakuru nta muyobozi wo muri Musanze Fc uramvugisha n’umwe gusa ndabizi ko nta mutoza mukuru bafite ariko bananyegereye ntibyakunda kuko mfite urugendo rwo gufasha Gicumbi Fc mu gihe nkiyirimo ntizigera nijya mu cyiciro cya 2 abakunzi ba Gicumbi Fc bahumure phase retour tuzatsida kandi bazishima”Okoko Godefroid.




Kunda page yacu ya FACEBOOK ujye ukurikirana amakuru byoroshye

Izindi nkuru wasoma

PEACE CUP: RAYON SPORTS ISEZEREYE ETINCELLES FC IKOMEZA MURI 1/4


Yo kuwa 2018-05-23 i saa 18:03:39

MILIYARI 11 NA MILIYONI ZIRENGA 500 NIYO MAFARANGA URWANDA RWISHYUYE ARSENAL IZAJYA IKANGURIRA ABANTU GUSURA URWANDA


Yo kuwa 2018-05-23 i saa 15:46:15

KARANGWA REGIS NIWE WATSINDIYE KUBA UMUNYAMABANGA MUKURU WA FERWAFA


Yo kuwa 2018-05-23 i saa 14:51:12

KIYOVU SPORTS IKUBISE ITABABARIYE AS KIGALI IBITEGO 4-.1 IYEREKA KO YAYITANZE MURI KIGALI


Yo kuwa 2018-05-22 i saa 18:34:15

APR FC IKUBISE ITABABARIYE AMAGAJU FC YO MU BUFUNDU IBITEGO 6-0


Yo kuwa 2018-05-21 i saa 17:16:55

GUTORA INDIRIMBO
INDIRIMBO
Ntuzanyibagirwe
by 13

ProfilePlay | Download
Byacitse
by 1

ProfilePlay | Download
Gutya
by 1

ProfilePlay | Download
Hejuru
by 2

ProfilePlay | Download
Warabimenye
by 11

ProfilePlay | Download
FACEBOOK
KWAMAMAZA