BREAKING-NEWS

Peace Cup: Rayon Sports isezereye Etincelles Fc ikomeza muri 1/4

Miliyari 11 na miliyoni zirenga 500 niyo mafaranga Urwanda rwishyuye Arsenal izajya ikangurira abantu gusura Urwanda

Karangwa Regis niwe watsindiye kuba Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

Umuhanzikazi Momo ibyumweru bibaye 2 afunzwe akurikiranyweho gucuruza abantu

"Abafana banjye nibitege amashusho ameze neza ya Till We Die" Kiizah Peace Maloma

Yanditswe na Jean de Dieu KWIZERA kuwa 2018-03-10 saa 21:46:11Yasomwe: 608

Meny'ibi: Dore ibintu 8 byagufasha kubyuka kare utabanje kwiganyiriza m'uburiri.
Kuryama ugahunikira ukibagirwa gahunda warufite bikunze kubakuri benshi arinako burya abantu bakunda kuzinduka akenshi bajya bahura ni cyo kibazo cyo kwikuraho uburingiti, kuko akenshi biba bigoye.
Yemwe n’ubwo bamwe baba bashyize hafi amasaha yo kubabyutsa (réveil/ alarm clock) hari abo asona bakayazimya bakongera bagahunikira cyangwa bakaba bamara iminota myinshi batekereza ukuntu bagiye kubyuka batamaze ibitotsi.




Nubwo abantu benshi bagorwa no kubyuka kare, abahanga mu bya siyansi bemeza ko kubyuka utabanje guhatiriza byongerera umuntu guhatiriza byongerera umuntu amahirwe yo kugira umunsi w’ibyishimo no gukorana ingufu.

Abantu benshi bakora imirimo na gahunda bibasaba kubyuka kare no kuzinduka bajya bahura n’ikibazo cyo kwikuraho uburingiti, kuko akenshi biba bigoye.

Yemwe n’ubwo bamwe baba bashyize hafi amasaha yo kubabyutsa (réveil/ alarm clock) hari abo asona bakayazimya bakongera bagahunikira cyangwa bakaba bamara iminota myinshi batekereza ukuntu bagiye kubyuka batamaze ibitotsi.

Dore bimwe mu byagufasha kubyuka kare utabanje guhatiriza:

1. Ibande ku mpamvu ugiye kubyuka

Mbere y’uko usinzira nijoro, jya ubanza wibutse ubwonko bwawe ko ugomba kuzinduka. Ubushakashatsi bwakozwe bwemeje ko iyo utekereje kuri gahunda yo kubyuka kare mbere y’uko uryama, ubwonko bwawe buteguza umubiri bukawoherereza imisemburo yabugenewe amasaha abiri mbere y’uko isaha yawe yo kukubyutsa isona.

2. Gira isaha idahinduka yo kubyukiraho

Kugira isaha idahinduka uhora ubyukiraho bifasha umubiri kumenyera bityo ukajya ubasha kubyuka nta ngorane. Si byiza kwirirwa mu buriri ku minsi y’ikiruhuko kuko bivangira umubiri bitewe n’akamenyero uba warawuhaye.

3. Kutiyegereza reveil/alarm clock mu gihe uryamye

Iyo uraje reveil hafi yawe bituma uyizimya uko wiboneye, ariko kuyiraza aho ukuboko kwawe kutagera bigusaba kubyuka ukava mu buriri kugira ngo ujye kuyizimya. Ako kagendo rero karogoya ibitotsi byawe bityo ntube wakongera gusinzira ahubwo ukubaha ibyo igusabye gukora.


Gusa hari n’abavuga ko kwiringira reveil atari byiza kuko umubiri wamaze kumenyera isaha runaka udashobora gukenera kubyutswa n’ikindi kintu.

4. Gukingura amadirishya

Urumuri rw’izuba rwongerera umubiri imbaraga zitabonerwa ahandi hantu aho ariho hose. Guhura n’izi mbaraga mu gitondo birinda ubunebwe ndetse bigatuma ubasha kwagura ibitekerezo bikarenga ibitotsi bikajya muri gahunda z’umunsi.

Abahanga bavuga ko biba byiza iyo umuntu yabyutse mbere y’uko izuba rirasa kuko uwo munsi yirirwana imbaraga agacyura n’umubyizi ushimishije.

5. Gukora imyitozo ngororangimubiri

Niba usanzwe uri umuntu ukunda siporo jya ubyuka iminota 30 mbere y’isaha wagombaga kubyukiraho ubanze wiruke utagamije kunanirwa. Naho niba udakunda siporo no kwivunagura, ushobora gusimbuka umugozi, cyangwa se ukinanura mu buryo bwose bushoboka.

6. Kwirinda kurya ugahita uryama

Ubusanzwe si byiza gufata amafunguro akomeye nijoro, abahanga mu by’imirire bavuga ko umuntu akwiye kurya indyo yuzuye ku manywa, hanyuma nijoro agafata imbuto cyangwa se ibindi byo kurya byoroheje gusa ibi nabyo ntibiguhesha uburenganzira bwo guhita ujya mu buriri ukimara kurya.


Niba ufashe amafunguro ya nijoro tegereza hashire byibura isaha imwe ubone kuryama, bitabaye ibi uba uri guha igifu cyawe akazi kenshi gikora usinziriye. Gukora kw’igifu mu gihe nk’icyo bizagutera kudasinzira neza, bigutere umunaniro, bityo kubyuka mu gitondo bibe ikibazo.

7. Kutinginga ibitotsi iminota irenze 30

Bibaho ko umuntu ajya kuryama ariko akamara umwanya atarasinzira. Numara iminota 30 mu buriri utarasinzira, jya ubyuka unywe amazi cyangwa ikindi kinyobwa ubundi wihe akanya runaka ubone gusubira kuryama. Muri ako kanya wihaye ushobora gusoma igitabo, kumva indirimbo ukunda, cyangwa ukareba filime/ibiganiro bya televiziyo ukunda. Ibi bizagufasha kubona ibitotsi.

8. Kunywa amazi ahagije no kugira ayo uraza hafi yawe

Buri gihe mbere yo kuryama ni byiza kunywa byibura ikirahuri kimwe cy’amazi. Ugomba kandi kugira ayo uraza hafi yawe kuko mu gihe uryamye umubiri utakaza amazi menshi, nugira amahirwe yo kwicura jya wongera unywe kugira ngo ufashe umubiri kutagwa umwuma.


Kunda page yacu ya FACEBOOK ujye ukurikirana amakuru byoroshye

Izindi nkuru wasoma

UBUZIMA: IPAPAYI ISHOBORA KUVURA INDWARA ZIKOMEYE


Yo kuwa 2018-05-21 i saa 12:40:15

DORE UMUTI WOROSHYE WAKUVURA IBIHERI BYO MU MASO BIGAKIRA BURUNDU!!.


Yo kuwa 2018-05-12 i saa 12:28:46

MENYA BYINSHI KU KUGABURIRA UMWANA MUTO UCYIGA KURYA IBIRYO BISANZWE


Yo kuwa 2018-05-09 i saa 11:48:18

ESE USOBANUKIWE N’ UMUTWE UKURIRA URUHANDE RUMWE BITA MIGRAINE?


Yo kuwa 2018-05-07 i saa 07:22:52

MENYA UKO WAKWITA KU RUHU RW’UMWANA UKIVUKA: IRINDE KUMWOZA NO KUMUSIGA


Yo kuwa 2018-05-04 i saa 12:49:24

GUTORA INDIRIMBO
INDIRIMBO
Ntuzanyibagirwe
by 13

ProfilePlay | Download
Byacitse
by 1

ProfilePlay | Download
Gutya
by 1

ProfilePlay | Download
Hejuru
by 2

ProfilePlay | Download
Warabimenye
by 11

ProfilePlay | Download
FACEBOOK
KWAMAMAZA