BREAKING-NEWS

Rubavu: Biribazwa niba umuhanzi Fat Jay azongera kuririmba mu kinyarwanda nyuma ya 'Tender up'.

Mico utakibarizwa muri Super Level yavuze agahinda aterwa no kutabona Uncle Austin muri Guma Guma

Ku cyumweru ruzambikana hagati ya Rayon Sports na APR Fc.Ninde uzesura undi hagati y'abakeba?

Min Uwacu Julienne mu kwakira ikipe ya Rayon Sports yarivuye i Burundi yayivuze imyato

Humble Jizzo na Amy Blauman bibarutse umwana wabo w'imfura

Yanditswe na Johnson Ndekezi kuwa 2018-01-19 saa 15:54:30Yasomwe: 673

Abayobozi bica ikinyarwanda bikomwe n'abayobozi b'ibitangazamakuru mu Rwanda
Abayobozi b’ ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda bongeye kunenga uburyo bamwe mu bayobozi bakuru bica ururimi rw’ Ikinyarwanda, RALC, ivuga ko abakicaga ubu basigaye bashakirwa abakibigisha.



Ikinyarwanda mu marembera, hadutse ururimi rw’
Ikinyafurangere, Abanyarwanda basigaye ari nk’ abanyamahanga mu gihugu cyabo, kuko badasobanukirwa ibyanditse ku byapa byo mu mujyi wa Kigali bitewe n’ uko byanditse mu ndimi z’ amahanga,… izi ni zimwe mu mpuruza abanyamakuru batanze ubwo batabarizaga ururimi rw’ Ikinyarwanda, nyuma yo kubona ko rurimo gutakaza umwimerere warwo.

Abanyamakuru n’ abandi banyarwanda bafite ku mutima ururimi rwabo gakondo ntabwo barekeye kuko banafata amajwi y’ abayobozi bakuru bakoresha nabi ururimi rw’ Ikinyarwanda baruvangavangira indimi z’amahanga bakayumvisha ababakurikira, arinako bagaragaza uburyo ari ibintu bidakwiye.

Kim Kizito, umunyamakuru akaba n’ umwe mu bayobozi ba City Radio ntiyiyumvisha impamvu bamwe mu bayobozi bakuru bagikoresha nabi Ikinyarwanda.

Ati “Hashize igihe kinini bamwe mu bayobozi bakuru bica ururimi rw’ Ikinyarwanda, ni iyihe ndwara barwaye ituma batavuga neza Ikinyarwanda?” Aha yabazaga RALC, ya Nteko Nyarwanda y’ Ururimi n’ Umuco.

Umuyobozi w’Ishami ry’ Umuco muri RALC, Dr Nzabonimpa Jacques yavuze ko kuba hari abayobozi bakoresha nabi Ikinyarwanda biterwa n’ uko biturutse ku mateka y’ u Rwanda hari abo usanga barakuriye mu bihugu by’ amahanga nubwo bidakwiye kuba urwitwazo kuko hari abanyamahanga bari mu Rwanda bavuga neza ururimi rw’ Ikinyarwanda.

Mu gihe gito gitambutse kuvuga Ikinyarwanda uvangamo indimi z’amahanga byafatwaga nk’ ubusirimu, ubu busirimu bukaba bwaranenzwe n’ abayobozi batandukanye barimo ba Minisitiri w’ Umuco na siporo Uwacu Julienne.

Amajwi y’ Abanyarwanda bakoresha nabi Ikinyarwanda yaregeranyijwe ashyirwa hamwe nyiri ukuyegeranya ati ‘Ikinyarwanda mu marembera’. Dr Nzabonimpa avuga ko amenshi mu majwi yashyizwe mu ‘Kinyarwanda mu marembera’ ari aya bamwe mu bayobozi bakuru ibi bikaba byaratumye bakanguka batangira kukiga.

Dr Nzabonimpa yavuze ko umwe mu bayobozi bakuru bakoreshaga nabi Ikinyarwanda RALC yamushakiye umwarimu ukimwigisha akemera kumwiyishyurira.

Ati “…Twabashakiye abantu batangira kubahugura, hari uwo (Kim Kizito )yatanzeho urugero muri ino minsi yarabihagaritse, twari twaramushakiye umuntu umufasha kwiga Ikinyarwanda yari yaranemeye kujya amwirihira. N’ ubungubu abandi bahari bose turabafasha, ku buryo ahenshi na henshi murimo kubona bigenda bihinduka, agakora iyo bwabaga akavuga Ikinyarwanda ariko akakivuga uko agishoboye .

Mu nama iheruka y’ umushikiramo Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yakomoje ku mikoreshereze itanoze y’ Ikinyarwanda asaba abatakizi gufata umwanya bakakiga.

Abakeneye kwihugura mu rurimi rw’ Ikinyarwanda bavuga ko kubona ibitabo by’ Ikinyarwanda byo gusoma bibagora bitewe n’ uko bihenda. Urugero inkoranyamagambo y’ Ikinyarwanda yuzuye igura ibihumbi 52 frw.


Kunda page yacu ya FACEBOOK ujye ukurikirana amakuru byoroshye

Izindi nkuru wasoma

IBURASIRAZUBA NGO NTAWE UZONGERA KUJARAJARA MU MATORERO ATANDUKANYE.


Yo kuwa 2018-02-23 i saa 04:07:10

RDC-GOMA: L'ARTISTE ANGEL MAK PROMET LA SORTIE DE SON NOUVEL ALBUM "MA RETROUVAILLE'' VERS LE 11èME MOIS


Yo kuwa 2018-02-22 i saa 10:39:07

RUBAVU:ABABYEYI B'ABANYESHULI B'ABAKOBWA BARIFUZA KO BAZAJYA BABAPIMA INDA MBERE YITANGIRA RY'ISHULI


Yo kuwa 2018-02-20 i saa 07:37:41

HOPE DANCE CREW Y'ABANA BAHOZE MU MUHANDA YEGUKANYE UMWANYA 4 MU MARUSHANWA Y'IGIHUGU YO KUBYINA


Yo kuwa 2018-02-19 i saa 18:59:47

GOSPEL:ASAPH DRAMA FAMILY YASHIMISHIJE BENSHI MUGITARAMO CY'ISABUKURU YA ASAPH WORSHIP TEAM 'ZION'.


Yo kuwa 2018-02-19 i saa 02:21:12

GUTORA INDIRIMBO
INDIRIMBO
Ntuzanyibagirwe
by 13

ProfilePlay | Download
Byacitse
by 1

ProfilePlay | Download
Gutya
by 1

ProfilePlay | Download
Hejuru
by 2

ProfilePlay | Download
Warabimenye
by 11

ProfilePlay | Download
FACEBOOK
KWAMAMAZA