BREAKING-NEWS

Rubavu: Biribazwa niba umuhanzi Fat Jay azongera kuririmba mu kinyarwanda nyuma ya 'Tender up'.

Mico utakibarizwa muri Super Level yavuze agahinda aterwa no kutabona Uncle Austin muri Guma Guma

Ku cyumweru ruzambikana hagati ya Rayon Sports na APR Fc.Ninde uzesura undi hagati y'abakeba?

Min Uwacu Julienne mu kwakira ikipe ya Rayon Sports yarivuye i Burundi yayivuze imyato

Humble Jizzo na Amy Blauman bibarutse umwana wabo w'imfura

Yanditswe na Johnson Ndekezi kuwa 2017-09-14 saa 06:24:54Yasomwe: 1232

Nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ikipe ya Rayon Sports ishobora kutazeguna irushanwa ry'Agaciro Championship
 Ikipe ya AS Kigali imaze gutsinda ikipe ya
Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wa
kabiri w’igikombe cy’Agaciro Development
Fund nyuma y’aho umusore Kwizera
Pierrot yahawe ikarita itukura igice cya
kabiri kigitangira.
Uyu mukino waranzwe n’amahane menshi
no kutumvikana hagati y’abakinnyi
b’amakipe yombi wagaragayemo n’imvune
ikomeye cyane y’umusore Nshuti Domique
Savio umaranye iminsi ikibazo cy’urutugu
aho uyu munsi bitamukundiye kuko yahise
yurizwa Ambulance ubwo rwari rumaze
kugira ikibazo .


Igice cya kabiri kigitangira umusore
Kwizera Pierrot yahawe ikarita y’umutuku
nyuma y’aho Umusifuzi Ambroise wo ku
ruhande yabwiye Louis Hakizimana wari
umusifuzi mukuru kuri uyu mukino ko uyu
musore akubise inkokora Murengezi
Rodrigue ibintu bitumye atazagaragara ku
mukino iyi kipe ifitanye na APR FC ku wa
Gatandatu.


Pierrot yahawe ikarita itukura
Nyuma y’iyi karita umukino wahise
uhindura isura abakinnyi batangira
gushwana ari nako batemeranya ku
byemezo by’umusifuzi Hakizimana Louis.


Uku gushwana kwa hato hato kwagiye
guhagarika umupira byatumye nyuma
y’iminota 90 bongeraho iminota icyenda
yakoze kuri Rayon Sports cyane kuko
nyuma yo guhusha uburyo bwari
bwabazwe ku mukinnnyi Alhasssane
Tamboura ikipe ya AS Kigali yahise
izamukana Rayon Sports cyane ko ba
myugariro bayo bari bazamutse gushaka
igitego maze umurundi Ndarusanze Jean
Claude yisanga asigaranye na Bakame
niko kumutsinda igitego kimwe rukumbi
cyagaragaye muri uyu mukino.


Gutsindwa kwa Rayon Sports kwahaye
amahirwe menshi ikipe ya APR FC yo
isabwa kunganya na Rayon Sports ku wa
Gatandatu igahita yegukana iki gikombe
cy’Agaciro development Fund dore ko ifite
6 mu gihe Rayon Sports na Police na AS
Kigali zinganya amanota 3, Police FC yo
ifite ubusa.


Kunda page yacu ya FACEBOOK ujye ukurikirana amakuru byoroshye

Izindi nkuru wasoma

KENYA YAMURITSE ICYOGAJURU CYAYO CYA MBERE CYIZAJYA KIGENZURA UMUTEKANO


Yo kuwa 2018-01-24 i saa 06:08:19

IBINTU BYASAGA N'IBIDASHOBOKA TUBONA MU IKORANABUHANGA RY'UBU BYARI BYARAVUZWE NA BILL GATES MU 1999


Yo kuwa 2018-01-20 i saa 14:55:25

BUJUMBURA INDEGE YARITWAYE ABASIRIKARE BA AMISOM YAGONZE IGIKONA ISUBIZWA KU BUTAKA


Yo kuwa 2018-01-18 i saa 05:07:26

YAKUBISWE IZAKABWANA UBWO YAFATWAGA ASAMBANYA IHENE


Yo kuwa 2018-01-11 i saa 05:40:29

UMUGORE YARUMYE IGITSINA CY'UMUGABO WASHAKAGA KUMUFATA KUNGUFU


Yo kuwa 2018-01-11 i saa 05:29:21

GUTORA INDIRIMBO
INDIRIMBO
Ntuzanyibagirwe
by 13

ProfilePlay | Download
Byacitse
by 1

ProfilePlay | Download
Gutya
by 1

ProfilePlay | Download
Hejuru
by 2

ProfilePlay | Download
Warabimenye
by 11

ProfilePlay | Download
FACEBOOK
KWAMAMAZA