BREAKING-NEWS

Nyuma y'indirimbo Unbelievable Umuhanzi Erasm agiye gushyira hanze iyo yise "Rara"

Judith ugiye kubana na Safi Madiba yeruye ko imyiteguro y'ubukwe bayigeze kure

Super Cup i Rubavu Jimmy Mulisa yatangaje ko azariza abakunzi ba Rayon Sports ayo kwarika

Umukobwa agize imyaka 21 nta maso nta munwa nta mazuru nta sura agira.

menya iherezo rya Edward Mordrake umwe mu bantu bavukanye amasura abiri.

Yanditswe na Johnson Ndekezi kuwa 2017-09-14 saa 05:08:23Yasomwe: 722

APR FC Yanyagiye Police Fc 3-1 biyiha amahirwe yo kwegukana Irushanwa ry'Agaciro Championship.
 APR FC yatsinze Police FC ku mukino wa
kabiri w’irushanwa rya Agaciro Development
Fund, itera intambwe iyiganisha ku
kwegukana iki gikombe ihanganiye na Rayon
Sports.




Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i
Remera, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13
Nzeri 2017, ahari abafana batari benshi,
watangiye abakinnyi n’abafana bafata
umunota wo kwibuka Mutuyimana Evariste
wari umunyezamu wa Rayon Sports witabye
Imana kuri uyu wa Kabiri azize uburwayi
butunguranye.


Police FC niyo yatangiye ifite igitutu cyo
gushaka amanota atatu ya mbere kuko
umukino ubanza yatsinzwe na Rayon Sports
igitego 1-0 mu gihe APR FC yo yari yatsinze
AS Kigali ibitego 2-0 bivuze ko yari ifite
amanota atatu izigamye.


Gusa ibi ntibyabujije abasore ba Jimmy
Mulisa gutangirana imbaraga, ku munota wa
kabiri gusa bakaba babonye koruneli yatewe
na Bizimana Djihad maze Munezero Fiston
aragoboka awusubiza hanze; bateye iya
kabiri umunyezamu wa Police FC
Bwanakweri arirambura awukuramo abafana
bari bamaze guhaguruka.


Police FC yatangiye gushira ubwoba itangira
kuzamuka ishaka gufungura amazamu gusa
ntibyayihiriye kuko ku munota wa 11 gusa,
Bizimana Djihad yahise abatsinda icya
mbere ku mupira yari ahererekanyije na
Muhadjili Hakizimana.


Seninga Innocent yahisa ahaguruka atangira
gusaba abakinnyi be gushaka igitego cyo
kwishyura, yaba Biramahire Abeddy kimwe
na Iradukunda Bertrand baragerageza gusa
umuzamu Kimenyi Yves wari wahawe
amahirwe na Jimmy Mulisa, abyitwaramo
neza bajya kuruhuka ari igitego 1-0.


Mu gice cya kabiri, APR FC bigaragara ko
irimo gupima abakinnyi bashya yaguze niyo
yabanje gusimbuza, Sinamenye Cyprien
wavuye muri Sunrise FC aha umwanya
Nsabimana Aimable bidatinze Police FC
nayo isimbuza Nsengiyumva Mustapha
wavuye muri Rayon Sports aha umwanya
Songa Isaie.


Ku munota wa 55 APR FC yahise ibona
igitego cya kabiri cyatsinzwe na Muhadjili
Hakizimana ku mupira wari uvuye kuri Issa
Bigirimana wigaragaje muri uyu mukino.
Seninga yahise akora izindi mpinduka yinjiza
myugariro mushya, Nzabanita David yakuye
muri Bugesera FC asimbuye Mushimiyimana
Muhamed byatumye ku munota wa 63 iyi
kipe ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na
Songa Isaie ku kazi gakomeye kari kakozwe
na Ndayishimiye Celestin.


Police FC yari itangiye kwizera ko yabona
igitego cya kabiri nibura ikanganya, gusa
Mulisa yakomeje gukora impinduka akomeza
ubwugarizi bwe maze akoresha abakinnyi
bihuta cyane nka Bigirimana Issa na Maxime
Sekamana.


Umukino wakomeje gukomera APR FC ishaka
igitego cya gatatu cy’umutekano ari nako
Police FC ishaka kwishyura gusa umusifuzi
azamuye iminota irindwi y’inyongera,
umupira wakomeje gukinirwa imbere y’izamu
rya Police FC, Nshimiyimana Amran,
arawufata arihindukiza awutera amaguru ari
mu kirere umuzamu Bwanakweri ntiyamenya
aho unyuze uruhukira mu rushundura.


Gutsinda uyu mukino byahesheje iyi kipe
amahirwe yo kwegukana iri rushanwa mu
gihe mukeba, Rayon Sports ari nayo
bahanganye cyane itabasha kwikura imbere
ya AS Kigali kandi ubwazo zizanahura ku
mukino usoza kuri uyu wa Gatandatu.


Nk’uko amategeko y’iri rushanwa abiteganya,
amakipe yose uko ari ane azahura maze
hazabarwe amanota zabonye. Kugeza ubu
APR FC ifite amanota atandatu, Rayon
Sports atatu mu gihe AS Kigali na Police FC
zifite ubusa.


Kunda page yacu ya FACEBOOK ujye ukurikirana amakuru byoroshye

Izindi nkuru wasoma

SUPER CUP I RUBAVU JIMMY MULISA YATANGAJE KO AZARIZA ABAKUNZI BA RAYON SPORTS AYO KWARIKA


Yo kuwa 2017-09-22 i saa 09:56:18

BOMBORI BOMBORI MURI APR FC KAZUNGU CLAVER YAHAGARITSWE UKWEZI KU BUVUGIZI BWA APR FC


Yo kuwa 2017-09-20 i saa 08:53:59

UMUNYEMALI TAMBOURA NYUMA YUKO BYANZE MURI RAYON SPORTS YASUBIYE IWABO MURI MALI


Yo kuwa 2017-09-20 i saa 04:41:13

RAYON SPORTS BASINYANYE AMASEZERANO Y'UBUFATANYABIKORWA AZAMARA IMYAKA 4.


Yo kuwa 2017-09-20 i saa 04:29:42

FEZA CUP : ETINCELLES FC IZESURANA NA RAYON SPORTS KUR'UYU WA GATATU KURI STADE UMUGANDA.


Yo kuwa 2017-09-18 i saa 08:05:28

GUTORA INDIRIMBO
INDIRIMBO
Nturanye Nabo
by MAY LO

ProfilePlay | Download
IMBOHE
by BIZZARE MUSIC FT JAMMY

ProfilePlay | Download
WOW
by BY SHIZZO FT UMUTARE GABY

ProfilePlay | Download
TUBYITE URUKUNDO
by LUCKY LOGAN

ProfilePlay | Download
SANTA
by BLACK ROCK

ProfilePlay | Download
FACEBOOK
KWAMAMAZA