BREAKING-NEWS

Rubavu:ikiganiro na Hassani Vuyanga ku rugendo rwe muri Filime Nyarwanda akazi yihebeye

Kigali: Nyuma yogutwara Rubavu Talent Detection M jay peace yahinduye izina n'imikorere ye muri muzika nyarwanda

Nyuma yo kunganya na Nigeria Amavubi yatsinze Guinea Eq Manzi Thierry ahembwa nka Man of the match.

"Nategereje P- fla gusa kuri ubu ni cyogihe cyo gukora video ya "Ukonaje" kandi izaba nziza cyane ngabizi " Maki the

Abayobozi bica ikinyarwanda bikomwe n'abayobozi b'ibitangazamakuru mu Rwanda

Yanditswe na Johnson Ndekezi kuwa 2017-09-11 saa 23:38:47Yasomwe: 9325

Sobanukirwa ibinini birinda gusama inda itateganyijwe n'uburyo bikoreshwa
 Pilule du lendemain ni ikinini kifashishwa
n’umugore cyangwa umukobwa mu rwego rwo
kwirinda inda itateganyijwe mu gihe yakoze
imibonano mpuzabitsina idakingiye, akaba
akeka ko yaba yasamye.
Ubu bwoko bw’ibinini bukunda gukoreshwa
n’abakobwa cyangwa abagore bamwe na
bamwe. Gusa hari benshi badasobanukiwe
ibyerekeye iki kinini, uko gikoreshwa , ugenewe
kugikoresha , ingaruka kigira kuwagikoresheje
n’amahirwe umugore/umukobwa wagikoresheje
aba afite yo kudasama inda atateganyije.


Pilule du lendemain ikoreshwa ryari , na nde,
igira izihe ngaruka … ?


Nkuko urubuga rwandika ku buzima rwa
topsante rubisobanura pilule du lendemain
ikoreshwa n’umugore/umukobwa wakoze
imibonano mpuzabitsina idakingiye akaba
akeka ko yaba yasamye inda atateganyije.
Umugore wibagiwe gukoresha uburyo bwo
kuboneza urubyaro runaka na we aba
yakwifashisha Pilule du lendemain.


Nubwo pilule du lendemain , bisobanura ikinini
cy’umunsi ukurikiyeho ,umugore/umukobwa
ukeneye kwirinda gusama inda itateganyijwe,
agomba kunywa iki kinini vuba na bwangu
bishoboka nyuma yo gukora imibonano
mpuzabitsina idakingiye kandi akaba akeka ko
yaba yasamye. Urubuga aufeminin.fr rwo
rutangaza ko uko umuntu atinda kukinywa
ariko amahirwe yo kudasama aba agabanuka.
Umugore wakinyweye aba afite amahirwe 95 %
yo kudasama igihe akinyweye mu masaha 12
nyuma y’imibonano mpuzabitsina, na 58 % mu
gihe akinyweye mu masaha 24 nyuma
y’igikorwa.


Ntakamaro iki kinini kigira iyo ukinyweye
nyuma y’iminsi itatu.Pilule du lendemain
nubwo ikingira kuba umugore wayinyweye
yasama , iyo inda yatangiye kwirema
(grossesse en cours) iki kinini ntacyo kiba
kikimaze nubwo wakinywa inshuro nyinshi
zikurakiranya.


Ni izihe ngaruka pilule du lendemain igira ku
buzima bw’uwayinyoye ?


Nyuma y’amasaha make umukobwa-umugore
anyweye ikinini cya pilule du lendemain
ashobora kuribwa umutwe , mu nda, kugira
isesemi. Nyuma y’iminsi mike hari nabava
amaraso atari menshi gusa adakwiriye
kwitiranywa n’imihango.
Mu gihe uwagikoreshaje afite impungennge
nyuma y’ikoreshwa rya pilule du lendemain
aba ugomba kujya kwa muganga
akamusuzuma.

Indi ngaruka yaterwa n’ikoreshwa rya pilule du
lendemain ni ukuba imihango ishobora gutinda
ugereranyije n’italiki umukobwa-umugore
asanzwe ayigiramo ariko iyo irengejeho iminsi

5, ugirwa inama yo kujya kwa muganga
ukisuzumisha ukareba niba utarasamye.
Umukobwa-umugore usanzwe ufite imihango
ihindagurika we aba agomba kwipimisha inda
nyuma y’ibyumweru 3 anyweye ikinini cya
pilule du lendemain.


Pilule du lendemain irinda ku kigero kingana
iki umuntu wayikoresheje ?


Nkuko urubuga rwa top santé rubitangaza ,
pilule du lendemain ibasha kurinda abagore 9
ku 10(9/10) gusama inda zitateganyijwe. Gusa
hari izindi mbuga n’ibitabo bigaragaza ko
pilule du lendemain itanga amahirwe angana
na 75% y kudasamana inda itateganyijwe.


Pilule du lendemain iboneka he ?Ku giciro
kingana gute ?


Pilule du lendemain iboneka mu mafarumasi
acuruza imiti,Ku rubyiruko rutarashaka
twabibutsa ko Pilule du lendemain idakingira
inda itateganyijwe 100% nkuko twabibonye
haruguru, ntikingira kandi Sida cyangwa izindi
ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo
mutashakanye bigira ingaruka nyinshi kandi
mbi zakwangiza ubuzima bwawe bw’ejo
hazaza.


Uretse n’ibyo kandi ubusambanyi ni icyaha
Imana yanga urunuka.


Kunda page yacu ya FACEBOOK ujye ukurikirana amakuru byoroshye

Izindi nkuru wasoma

RUBAVU:IKIGANIRO NA HASSANI VUYANGA KU RUGENDO RWE MURI FILIME NYARWANDA AKAZI YIHEBEYE


Yo kuwa 2018-01-20 i saa 08:41:40

UYU MUSI NI TALIKI 17 MUTARAMA 2018 NI UMUNSI WA 17 MU MINSI IGIZE UMWAKA (.*)


Yo kuwa 2018-01-17 i saa 05:27:50

REBA IMODOKA IZAHABWA UZATSINDA NKA MISS RWANDA2018.MENYA UKO WAKWIYANDIKISHA UNYUZE HANO


Yo kuwa 2018-01-09 i saa 04:22:52

IBINTU BITANU UTARI UZI KU NDWARA Y'AGAHINDA GAKABIJE N'IGITERA IYO NDWARA.


Yo kuwa 2018-01-05 i saa 13:39:33

UMUHANGA MU MIBARE N'UBUTABIRE YABONYE IZUBU KUR'UYU MUNSI.BYINSHI BYARANZE UWA 4 MUTARAMA


Yo kuwa 2018-01-04 i saa 07:07:27

GUTORA INDIRIMBO
INDIRIMBO
FACEBOOK
KWAMAMAZA