BREAKING-NEWS

Rubavu:Kur'uyu wa Gatanu hazamurikwa Serie yitwa "Urusobe" aho hazibukwa Director Allan Akimana

Safi Madiba wahoze muri Urban Boys yasinye muri Label ya "The Mane"

Nyuma y'ibyumweru 3 nibwo Rayon Sports itagira umutoza izagaruka muri Shampiyona

PICNIC: Rubavu hazabera ubutembere ku mucanga no mu bwato mu kiyaga cya Kivu kuwa 25.11.2017

Amateka ya Halo Negro ( isake y'umukara) Jonas Malheiro Savimbi indwanyi y'ibihe byose muri Angola

Yanditswe na Jean de Dieu ISHIMWE kuwa 2017-09-08 saa 11:46:24Yasomwe: 2140

Muhanga:Ubukwe bw'umupasiteri n'umukobwa bivugwa ko arusha imyaka 35 bwavugishije abantu amangambure.
Kuwa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2017, nibwo mu karere
ka Muhanga habereye ubukwe bwahuruje imbaga
ndetse bukomeza kugarukwaho cyane n’ababutashye,
ababonye abageni mu mihango itandukanye y’ubukwe
ndetse n’ababonye amafoto y’abageni acicikana ku
mbuga nkoranyambaga bagakomeza kubitindaho.





Ubu bukwe bwavugishije benshi amangambure, ni
ubwa Pasiteri Buruga Aloys Gonzaga n’umukunzi we
Umutoniwase Solange, bivugwa ko amurusha imyaka
irenga 35 ariko ibi bikaba bitarababujije kwikundanira
ndetse bakanashinga urugo nyuma yo gukora
ubukwe bw’urukererezabagenzi.


Saa tatu za mugitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 2
Nzeri 2017, nibwo Pasiteri Buruga Aloys Gonzaga
n’abari bamugaragiye, bagiye i Ruli mu karere ka
Muhanga mu mihango yo gusaba no gukwa
Umutoniwase Solange. Mu masaha y’amanywa,
ubukwe bwakomereje mu mihango yo gusezerana
imbere y’Imana yabereye mu rusengero rwa Revival
Mission Church rwa Muhanga, maze nyuma y’iyo
mihango abatumiwe bakirirwa mu cyumba cya
Lumina nacyo kiri aha mu mujyi wa Muhanga.



Ubu bukwe bwatashywe n’inshuti hamwe n’imiryango
y’abageni bombi, ariko hari n’abahageraga bameze
nk’abashungera bigaragara ko bari batangajwe
n’ikinyuranyo cy’imyaka y’abageni, dore ko n’ubwo
abageni ubwabo batabyihamirije, bivugwa ko
umugabo arusha umugore imyaka iri hejuru ya 35.
Kuva ubukwe bwaba, amafoto y’aba bageni yagiye
akwirakwizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nka
Whatsapp na Facebook, abantu bagaragaza ko
batangajwe n’ubu bukwe, abandi bakagaragaza ko ari
ikimenyetso cy’urukundo nyarwo rudashingira ku
kinyuranyo cy’imyaka, cyane ko abageni bombi
bujuje imyaka y’ubukure.



Kunda page yacu ya FACEBOOK ujye ukurikirana amakuru byoroshye

Izindi nkuru wasoma

SAFI MADIBA WAHOZE MURI URBAN BOYS YASINYE MURI LABEL YA "THE MANE"


Yo kuwa 2017-11-21 i saa 18:41:29

UMUHANZI WO MURI AUSTRALIA YOUNG MALCO KU MYAKA 64 YAHITANYWE N'INDWARA IDASANZWE


Yo kuwa 2017-11-20 i saa 16:06:40

YANNICK MUKUNZI,RUTANGA ERIC BO MURI RAYON SPORTS BASANZE UMUTOZA OLVIER KAREKEZI MU GIHOME


Yo kuwa 2017-11-20 i saa 06:33:05

MISS SUPRANATIONAT 2017 URWANDA RWASERUKIWE NA HABIBA WASESEKAYE MU GIHUGU CYA SLOVAKIYA


Yo kuwa 2017-11-17 i saa 15:36:35

CHAN2018:AMAVUBI STARS YISANZE MU NKANGARA IMWE NA UGANDA YAYISEZEREYE MU MAJONJORA YA CHAN


Yo kuwa 2017-11-16 i saa 06:37:32

GUTORA INDIRIMBO
INDIRIMBO
Nturanye Nabo
by MAY LO

ProfilePlay | Download
IMBOHE
by BIZZARE MUSIC FT JAMMY

ProfilePlay | Download
WOW
by BY SHIZZO FT UMUTARE GABY

ProfilePlay | Download
TUBYITE URUKUNDO
by LUCKY LOGAN

ProfilePlay | Download
SANTA
by BLACK ROCK

ProfilePlay | Download
FACEBOOK
KWAMAMAZA