BREAKING-NEWS

Nyuma y'indirimbo Unbelievable Umuhanzi Erasm agiye gushyira hanze iyo yise "Rara"

Judith ugiye kubana na Safi Madiba yeruye ko imyiteguro y'ubukwe bayigeze kure

Super Cup i Rubavu Jimmy Mulisa yatangaje ko azariza abakunzi ba Rayon Sports ayo kwarika

Umukobwa agize imyaka 21 nta maso nta munwa nta mazuru nta sura agira.

menya iherezo rya Edward Mordrake umwe mu bantu bavukanye amasura abiri.

Yanditswe na Johnson Ndekezi kuwa 2017-09-07 saa 14:15:05Yasomwe: 1192

Amateka y'Ubuzima bwa 2Pac Amaru Shakuru umuraperi w'ibihe byose.
 Tupac Amaru Shakur cyangwa 2pac
cyangwa Pac cyangwa se Makaveli,
amazina yose yakunze kujya yiyita
mu bihe bye, yavutse ku itariki ya 16
Kamena 1971 avukira Harlem agace
ka Manhattan muri New York.



Akomoka muri , Afeni Shakur na
Billy Garland. Ni umwe mu baraperi
baranze cyane iyi njyana mu myaka
ya 90, yagurishije amakopi asaga
miliyoni 75 y’album ze ndetse
kugeza ubu aracyafatwa
nk’umuraperi w’ibihe byose.
Tupac umuraperi ukigenderwaho na
benshi
Urupfu rwa 2pac, impaka n’amayobera
yarwo n’ibindi byagiye bivugwa
bifitanye isano n’iherezo rye ku isi.


Mu gitondo cyo ku itariki ya
7/09/1996, 2Pac yazindutse
yerekeza mu mujyi wa Las Vegas
ubarizwa muri Leta ya Nevada,
kugira ngo abashe gukurikira
umukino wa Boxe, wari guhuza
inshuti ye Mike Tyson na Bruce
Seldon.
Akigera Las Vegas mu masaha
y’amanywa yahise afata icyumba
muri Hotel izwi cyane yitwa Luxal
Hotel Casino. Uwo murwano wari
witezwe n’abantu benshi ku buryo
MGM Grand Hotel yari kuberamo yari
yakubise yuzuye.

2 Pac akaba yari yazanye na Boss
we Marion Suge Knight umwe mu
bashinze Studio 2 Pac
yakoreragamo ibihangano bye, ngo
birebere uwo mukino. 2 Pac hamwe
n’abari bamuherekeje ari bo Suge
Knight, umurinzi we Frank
Alexander, ndetse n’indi nshuti
imwe ya Suge Knight bafashe
imyanya mu gice cy’abiyubashye,
aho umwanya umwe wishyurwaga
amafaranga 1 000 cy’amadorari.
Hashize iminota ibiri gusa,
nk’umurabyo, Mike Tyson yateye
igipfunsi cy’akataraboneka Bruce
Seldom ahita agwa hasi, umukino
urangira utyo. Iyi nayo yahise ijya
mu mateka, nk’imwe muri kawo
zihuse zabayeho mu mateka ya
boxe.


Abantu batangiye gusohoka
banyuranamo bamwe bijujuta. 2
Pac, Suge Knight ndetse n’abo bari
kumwe, batangiye gusohoka na bo
bageze ku muryango, habayeho
kurwana gutunguranye hagati ya 2
Pac n’abo bari kumwe, aho
bacakiranye na Orlando Anderson
umusore w’umuraperi wo mu gace
ka Compton i California hamwe
n’inkoramutima ze.


Imirwano yahagaritswe n’abarinzi ba
Hotel ku bw’amahirwe, 2 Pac ahita
yerekeza ku cyumba cye aho yari
asanze fiancé we Kadada Jons.
Amaze guhindura imyambaro , 2 Pac
na Suge Knight bahise berekeza mu
gace ka Paradise Valley mu Mujyi wa
Las Vegas, kuri Villa
y’akataraboneka ya Suge Knight.


Ahagana mu ma saa yine z’ijoro,
2Pac, Suge Knight ndetse n’abarinzi
babo, berekeje mu nzu y’urubyiniro
Club 662 ya Suge Knight iri ku
muhanda witwa flamingo, aha 2Pac
akaba yaragombaga kuririmbana na
Groupe Run DMC, bikaba byari
biteganyijwe ko na Mike Tyson na
we yagombaga kuba ahari.
Agana kuri iyi nzu y’urubyiniro, 2Pac
yari yicaye mu modoka ya BMW
y’umukara Suge Knight ari we
umutwaye aho bari baherekejwe
n’imodoka 4 zirimo abarinzi babo.


Saa 23h05 habura ibirometero bike
ngo bagere kuri Club 662, Suge
Knight yahagaritswe na Polisi
kubera ko yagendaga avuza umuziki
mwinshi mu modoka, no kuba
imodoka ye itari ifite Plaque, ibi
bikaba byaragaragajwe n’ifoto
yafashwe n’umupaparazi wari hafi
aho, iyi ikaba ari nayo foto yafashwe
bwa nyuma 2Pac akiri muzima.
Tupac na Suge Knight ubwo
bahagarikagwana police
Barenze aho uwo mu polisi yarari,
imodoka yabo yahise izengurukwa
n’imodoka ebyiri batazi aho zivuye,
imwe imbere, indi inyuma. Iy’inyuma
yarabasatiriye iciye mu ruhande:
rw’ibumoso, abakobwa b’abirabura
bane bari bicaye muri iyo modoka
bamwenyurira 2Pac na Suge Knight,
nabo barabasuhuza.


Muri ako kanya umwe mu basore
batatu bari bari mu modoka
y’imbere, yahise asohora umutwe
mu idirishya ry’imodoka, arekurira
urufaya rw’amasasu agera kuri 13
ku modoka 2Pac na Suge Knight
bari barimo.
2 Pac mu gushaka guhungira mu
mwanya w’inyuma
ntibyamworoheye kuko yari
yambaye umukandara wo mu
modoka, bituma ahita afatwa
n’amasasu atatu. Ntiyari yambaye
umwenda umurinda gukomeretswa
n’amasasu kandi ubusanzwe
yarasanzwe awuhorana. Suge
Knight bari bicaranye we yarashwe
ahagana kw’irugu, ndetse n’amapine
abiri y’imodoka araraswa.
Ababarashe bahita bava aho bihuta
cyane, bafata umuhanda w’ahitwa
Coverlane.


Mu buhamya Suge Knight nyuma yo
kurokoka yabwiye urukiko, avuga ko
bakimara kuraswa, yabajije 2 Pac
niba ameze neza, maze ngo bitewe
nuko 2Pac yabonaga amaraso
menshi ku ijosi rya Suge Knight,
aramusubiza ati: ’’Ni njyewe warashwe
cyangwa ni wowe? Ndabona
bakurashe mu mutwe”.

Bitewe no kumva urufaya
rw’amasasu Polisi yahise ihagera
berekeza kwa muganga, ariko
kubera umuvuduko mwinshi mu
nzira bakoze impanuka amapine yari
yasigaye ari mazina nayo aratoboka,
batabarwa n’ingobyi y’abarwayi
yahise igera aho maze bose
berekeza ku bitaro.


Aha imodoka yabo yari yamaze
kuraswa
Nk’uko abaganga babitangaje, ngo
mu nzira bagana ku bitaro 2Pac
yagendaga avuga ngo ndapfuye,
simbasha guhumeka. Kwa muganga
bahise bamubaga inshuro eshatu,
ngo barebe ko bahagarika kuvira
imbere, banamuvanamo igihaha
cy’iburyo.


Iminsi igera kuri 6 yamaze muri
koma, MC Hammer, Mike Tyson,
Jasmine Guy, Pasiteri Hary Chalton
ndetse na Mama we Afeni Shakur,
basimburanaga kuza kumusura
bose bakahava n’amarira menshi.
Bitewe no gukomereka bikabije,
kuwa gatanu itariki ya 13/09, saa
kumi z’ijoro zirenzeho iminota itatu
2Pac Amaru Shakur yashizemo
umwuka.


Hari mu ma saa kumi n’imwe za
mugitondo ubwo umubyeyi we
yahageraga agashyikirizwa
umurambo. Hakozwe imihango
yoroheje i Las Vegas, aho
umurambo wa Amaru 2 Pac Shakur
watwitswe, bikaba bivugwa ko ivu
rye ryahise rijugunywa mu Nyanja.
Ntabyo kumushyingura ku
mugaragaro byabayeho. Bivugwa ko
kandi nyuma yo gutwika umubiri wa
2pac, bimwe mu bisigazwa bye
abagize itsinda ryari inshuti ze kuva
kera babivanga na Marijuana
(urumogi) bakajya babinywa.


Umuntu wishe 2pac
ntiyashakishijwe cyane kuko
umuryango we utabisahatse gusa
bakeka ko yishwe n’abigeze
kumurasa mbere n’ubundi ariko
ntapfe. Kuva 2pac yapfa yabaye
umu martyr mpuzamahanga nka
Bob marley na Che Guevara,
ubuzima bwe bwatumye habaho
abitwa Tupacistas ku mihanda ya
Bresil, ibikuta byo kumwibuka
byubatswe ahantu hatandukanye
muri Espagne, ubudage na Bresil,
ndetse no kwambara bandana ku
rubyiruko rwo muri Africa y’epfo
n’ahandi bikorwa nk’urwibutso rwa
2pac.



N’ubwo 2Pac atakiriho haracyibazwa
n’ubu icyihishe inyuma y’urupfu
rwe. Umwe mu bari inkoramutima ze
Yafeo Kadafi Fara, wari no mu bari
bamuherekeje igihe yaraswaga,
yavuze ko yari yiteguye gutanga
ubuhamya, kuko yiboneye n’amaso
ye ababarashe, ariko nyuma y’amezi
abiri atangaje ibyo, umurambo we
waje gutoragurwa i New Jersey.


Natorious B.I.G na P.Diddy cyangwa
se Puff Daddy bawe mu bashyizwe mu
majwi cyane nyuma y’urupfu rwa 2Pac
Bamwe bavuga ko 2Pac yaba
yarishwe n’aba Gangstar bagenzi be,
abandi bakavuga ko yaba yarishwe
kubera nyina yaba yarahoze ari umu
Black Panthers, ku rundi ruhande
hacyekwa ko Suge Knight yaba yari
yihishe inyuma y’urupfu rwa 2 Pac
kubera umwenda w’ikirenga yaba
yari amubereyemo ariko uyu
yakunze kubihakana avuga ko ari
ukumushinyagurira, abantu kandi
ntibashira amakenga itsinda rya Bad
Boys ryo mu mujyi wa New York
ryari rikuriwe nuwo bita Sean John
Combs wamenyekanye cyane nka
Puff Daddy, P. Diddy.

Ibi bakaba babivuga bitewe
n’ubwumvikane buke bwari buri
hagati ya 2Pac ndetse na
Christopher Waless uzwi ku izina rya
Notorious BIG abandi bati 2Pac
yashatse kwigana Elivis Presley
ntiyapfuye ahubwo arihishe.


ANDI MATEKA YA 2PAC

Nk’uko urubuga rwa Wikipedia
rubivuga ngo amazina ya 2pac
nyakuri yaba ari “Lesane Parish
Crooks”, ryaje guhindurwa kuko ngo
nyina yatinyaga ko abanzi be
bazagirira umwana we nabi dore ko
yari anafitanye ibibazo na
guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe
za Amerika. Nyuma yo gutandukana
n’umugabo we, Billy Garland ari na
we papa wa 2pac akajya kubana na
Mutulu Shakur ni bwo ngo amazina
ya 2pac yahinduwe.



2pac yatangiye guhura n’ibibazo
kuva akiri umwana, yavutse sekuru
Elmer "Geronimo" Pratt, yaratawe
muri yombi ashinjwa kwica
umwarimu mu mwaka w’1968, mu
gihe umugabo wa mama we na we
yari ari ku rutonde rw’abantu
bashakishwaga na FBI mu mwaka
w’1982 akaba yarashinjwaga kuba
yarafashije mushiki we gutoroka
uburoko ubwo yari afunze na we
ashinjwa kwica umuntu. Mutulu yaje
gutabwa muri yombi mu mwaka
w’1986. 2pac yari afite abavandimwe
batatu bari no muri zimwe mu
ndirimbo ze.


TuPac akiri umusore muto
Mu mwaka w’1986, umuryango wa
2Pc wavuye Harlem wimukira i
Baltimore muri Maryland, icyo gihe
yari arangije umwaka wa kabiri
w’amashuri yisumbuye. Bageze
Baltimore yagiye mu ishuri ryigisha
ubugeni yiga ibijyanye no gukora
imivugo ndetse na Jazz.


Igihe yigaga muri iri shuri, 2pac
yahawe ibihembo bitandukanye
by’uko ari we wari umuraperi mwiza
kuko habaga ibitaramo. Muri iri shuri
kandi yibukwa nk’umwana
wamenyekanye kubera kwitwara
neza mu bandi bana, kumenya
kurapa no gushobora kumenyerana
n’abandi bana uko baba bameze
kose.


2pac yakundanye na Jada Pinket
ubu witwa Jada Pinkett Smith
(umugore wa Will Smith) bakiri
abana, kugeza igihe 2pac yapfiriye.
2Pac yari inshuti y’akadasohoka na
Jada Pinket waje kuba umugore wa
Will Smith bakinabana magingo aya
Muri documentaire Tupac:
Resurrection, Shakur yaravuze ati
“ Jada ni umutima wanjye, azaba
inshuti yanjye mu buzima bwanjye
bwose”. Pinket na we yamwitaga
inshuti ye. Akanavuga ko yari
nk’umuvandimwe we, ngo kuko
ukuntu babanaga byari birenze
n’ubucuti busanzwe. 2pac yanditse
ibitabo n’imivugo kuri Pinket
bigaragaza ukuntu yamukundaga,
ndetse bakiri no ku ishuri bahoraga
bajyana mu birori.

Mu 1988, umuryango we wimukiye
Marin City muri California, ahita ajya
mu ishuri rya Tamalpais High
School.


Uko yatangiye kuba umuraperi


2pac yatangiye kuzamura ubumenyi
bwe bwo kurapa mu mwaka w’1990
atangira gukora indirimbo. Muri uyu
mwaka yahise asohora album ya
mbere 2Pacalypse Now. Mu mwaka
w’1993 yakoze album ya kabiri
Strictly 4 My N.I.G.G.A.Z.
Mu 1993 yakoze itsinda ryari ririmo
Big Syke, Macadoshis,
umuvandimwee we Mopreme
Shakur, na Rated R. Iri tsinda
bakoranye album imwe “Thug Life:
Volume 1” mu mwaka w’1994 ikaba
yarakunzwe cyane. Muri iyi album
kandi harimo indirimbo "Pour Out a
Little Liquor” ya 2pac yakozwe na
Johnny "J" Jackson wahise
unamukorera album yakurikiyeho
“All Eyez on Me”.


Umuziki wa 2pac wibandaga cyane
ku birabura, ubwigenge, akarengane,
ubukene n’ubugome bw’abapolisi.
Bamwe mu bantu 2pac yashakaga
kwigana harimo William
Shakespeare, Niccolò Machiavelli,
Donald Goines, Sun Tzu, Kurt
Vonnegut, Mikhail Bakunin, Maya
Angelou, Alice Walker, na Khalil
Gibran nk’uko yabigaragazaga mu
ndirimbo ze.

2pac nta dini na rimwe yemeraga,
gusa zimwe mu ndirimbo ze nka
’Only God Can Judge Me” n’imwe
mu mvugo ze zigaragaza ko
yemeraga Imana.


2pac yagiranye ibibazo
bitandukanye na leta, akenshi akaba
yarabazwaga amagambo ari mu
ndirimbo kenshi wasangaga avuga
abagabo b’abirabura. Kenshi iyo mu
bitaramo bye habaga ikintu
kitagenze neza kuko hari n’igihe
abantu barwanaga bashaka ko
abasinyira autographe bakanarasana
ibi byose byaramubazwaga rimwe
na rimwe bakanamufunga
akanatanga amafaranga menshi
y’amande.


Mu 1993 uyu muraperi yatawe muri
yombi na bagenzi be bashinjwa
gufata ku ngufu umugore wo muri
hotel, n’ubwo yahakanye ko nta byo
yakoze ntibyamubujije gufungwa
ndetse amaze kurangza igihano
agisohoka muri gereza yahise
asubizwamo ngo kubera ukuntu
yitwaye bamufunguye ahita
asabirwa kumara iminsi 120 mu
munyururu na none.


Mu Ugushyingo 1994 habura umunsi
umwe ngo aburane icyaha
cy’ubusambanyi yaregwaga
yarashwe inshuro eshanu ku
bw’amahirwe ntiyapfa, nyuma yo
kuva mu bitaro byahise bimwakira
amaze kuraswa yahise ajya mu
rukiko kuburana ibyaha bigera ku
icyenda yaregwaga, ahamwa na
bitatu, ku bindi bitandatu aba
umwere. Yahise akatirwa igifungo
kiri hagati y’umwaka n’igice
n’imyaka ine n’igice kubera icyaha
cy’ubusambanyi cyari cyamufashe.
Kuva mu mwaka w’1995 yakoraga
igihano mu buroko anasohora album
Me Against the World. Yabaye iya
mbere kuri billboard. Undi muntu
wakoze album igakundwa kandi ari
muri prison nyuma ya 2pac ni Lil
Wayne. Ngo 2pac igihe cyose yari
ari mu buroko bagenzi be
bamubwiraga ibya illiminati.

Amwe mu magambo atangaje yavuze
mbere y’uko yitaba Imana

Nizera ko iyo ukoze ikibi kikugarukira,
ku bw’ibyo ikibi cyose nakoze ngiye
kubona ingaruka zacyo, ariko mu
mutima wanjye ndumva nkora ibyiza,
bityo ndumva meze nk’ugiye kujya mu
ijuru. Nimara gutabaruka abantu
bazamenya ibyo navugaga. Aya ni
amwe mu magambo 2Pac yavuze
mbere yuko yitaba Imana.


Bimwe mu bihembo byahawe 2Pac mu
rwego rwo kumwibuka


Kunda page yacu ya FACEBOOK ujye ukurikirana amakuru byoroshye

Izindi nkuru wasoma

UMUKOBWA AGIZE IMYAKA 21 NTA MASO NTA MUNWA NTA MAZURU NTA SURA AGIRA.


Yo kuwa 2017-09-20 i saa 22:17:28

MENYA IHEREZO RYA EDWARD MORDRAKE UMWE MU BANTU BAVUKANYE AMASURA ABIRI.


Yo kuwa 2017-09-20 i saa 22:01:59

UBUHINDE: UMWANA W'UMUHUNGU YAVUKANYE UMURIZO.


Yo kuwa 2017-09-20 i saa 21:47:11

INDAYA YATANZE UBUHAMYA KO MU BAGABO 100 YISHE 70 MURIBO BATARI BAZI KURONGORA


Yo kuwa 2017-09-19 i saa 09:37:28

KU NSHURO YA MBERE GISAGARA VOLLEYBALL CLUB YEGUKANYE IGIKOMBE CYA SHAMPIYONA


Yo kuwa 2017-09-17 i saa 15:16:52

GUTORA INDIRIMBO
INDIRIMBO
Nturanye Nabo
by MAY LO

ProfilePlay | Download
IMBOHE
by BIZZARE MUSIC FT JAMMY

ProfilePlay | Download
WOW
by BY SHIZZO FT UMUTARE GABY

ProfilePlay | Download
TUBYITE URUKUNDO
by LUCKY LOGAN

ProfilePlay | Download
SANTA
by BLACK ROCK

ProfilePlay | Download
FACEBOOK
KWAMAMAZA