BREAKING-NEWS

Nyuma y'indirimbo Unbelievable Umuhanzi Erasm agiye gushyira hanze iyo yise "Rara"

Judith ugiye kubana na Safi Madiba yeruye ko imyiteguro y'ubukwe bayigeze kure

Super Cup i Rubavu Jimmy Mulisa yatangaje ko azariza abakunzi ba Rayon Sports ayo kwarika

Umukobwa agize imyaka 21 nta maso nta munwa nta mazuru nta sura agira.

menya iherezo rya Edward Mordrake umwe mu bantu bavukanye amasura abiri.

Yanditswe na Johnson Ndekezi kuwa 2017-09-07 saa 13:14:19Yasomwe: 3670

Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga menya byinshi kur'uyu mugabo wayoboye iyahoze ari Zaire
 Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu
Wa Za Banga ni umwe mu
banyepolitike bamenyekanye cyane
k’umugabane wa Afurika akaba
yarabaye perezida wa 2 w’icyahoze
ari Zaire(ubu ni Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo) aho
yayoboye iki gihugu kuva mu 1965
kugeza muri Gicurasi 1997.




Mobutu yabonye izuba tariki ya 14
Ukwakira 1930 aza kuva ku isi
y’abazima tariki ya 07 Nzeli 1997
aguye i Rabbat muri Maroc aho
bivugwa ko yazize indwara ya
kanseri. Akaba yaritabye Imana
nyuma y’amezi macye yari ashize
ahiritswe k’ubutegetsi na Laurent
Desire Kabira.


uyu mugabo yari yariswe
n’ababyeyi be Joseph-Désiré
Mobutu ariko nyuma yo kuba
perezida iri zina rya Joseph-Désiré
aza kuryanga yavugaga ko
ryakomotse kw’abagashakabuhake
maze ahitamo kwiyita izina
ry’abasekuruza.

Mobutu yakuze akunda cyane
ibijyanye n’igisirikare ariko kandi
akagirira urukundo rukomeye
umwuga w’itangazamakuru
ndetseibi byombi nibyo
yabangikanije igihe kinini mbere
y’uko aba perezida.


Mobutu mu gihe yari mu gisirikare
yakundaga gusoma cyane
ibinyamakuru by’i Burayi n’ibitabo
bya babiligi ariko by’umwihariko
akaba yarakururwaga cyane n’inkuru
zivuga kuri perezida w’abafaransa
Charles de Gaulle, minisitiri
w’Ubwongereza Winston Churchill
hamwe n’umufilozofe w’umutaliyani
Niccolò Machiavelli.


Nk’umusirikare, Mobutu Sese Seko
Kuku Ngbendu Wa Za Banga
yakoranye n’abakoloni ba babiligi
aho yandikaga mu kinyamakuru
cyabo gishya ariko izina rye rikaba
ryaragirwaga ibanga, aha yibandaga
ku nkuru za politike n’inkuru
zinyuranye zagarukaga ku
mugabane wa Afurika.


Mu 1956 yasezeye mu gisirikare
ahitamo gukomeza inzira yo kuba
umunyamakuru mu kinyamakuru
cya Léopoldville cyasohokaga buri
munsi ‘L’Avenir’. Nyuma y’imyaka
ibiri yerekeje mu Bubiligi
gukurikirana imurikagurisha
mpuzamahanga ryo mu 1958, aha
yahise anahaguma asigara
akurikirana amahugurwa ku
itangazamakuru. Muri iki gihe
Mobutu yahuye n’urubyiruko rwinshi
rujijutse rw’abakongomani
batishimiraga uburyo bari
bakoronijwe n’ababiligi. Yaje kuba
inshuti na Patrice Lumumba aninjira
mu ishyaka rye rya Mouvement
National Congolais (MNC), yatangiye
gukorana bya hafi nawe ariko
bikavugwa ko n’ubutasi bw’ababiligi
bwari bwahaye akazi uyu mugabo
ko kubanekera Lumumba.


Mobutu kandi yafatwaga nk’umuntu
ukoresha imbaraga zidasanzwe
z’umwijima
Nyuma y’ubwigenge bwa Congo,
tariki 30 Kamena 1960, hashyizweho
guverinoma ishyize hamwe
yariiyobowe na minisitiri w’intebe
Patrice Lumumba na perezida
Joseph Kasa-Vubu. Nyuma y’igihe
gito iki gihugu cyahise gitangira
kwinjira mu bibazo aho abasirikare
ba bene gihugu batangiye gushyira
hamwe bahangana n’abasirikare ba
bakoloni bari bakiri aho ngaho.
Lumumba yahise agira Mobutu
umugaba mukuru w’ingabo
w’igisirikare cya Congo, aha uyu
mugabo aboneraho gukoraingendo
zitandukanye mu gihugu abonana
n’abasirikare abasaba mu birindiro
bya bo.


Mobutu kandi yakoresheje ubu
bubasha yari yahawe yubaka
igisirikare cye kitavugirwamo,
atangira kwikubira ubutunzi,
anagerageza kuvanaho imico yose
yari yarazanywe n’abakoloni ndetse
ari nako k’urundi ruhande yigarurira
ubufasha bwa Leta Zunze Ubumwe
za Amerika n’Ubwongereza kubera
uburyo yigaragazaga nk’umwanzi
ukomeye w’amatwara ya kominizime
(anticommunist).


Nyuma y’imvururu n’ibibazo
byakurikiye ubwigenge bwa Congo,
ingabo z’ababiligi zafashije Mobutu
guhirika guverinoma ya gikominisite
ya Lumumba mu 1960 babonaga ko
atabumva. Lumumba niwe wari
wabaye umuyobozi wa mbere
watowe binyuze muri demokarasi
ariko yaje kwisanga ahiritswe nyuma
y’igihe gito na koloneli Mobutu, uyu
yafunze Lumumba amushinja
amatwara ya gikominisite, maze we
akomeza kuba umugaba mukuru
w’ingabo mbere y’uko mu 1965
akora coup d’etat ya kabiri agahirika
Joseph Kasa-Vubu(wari waramugize
Jeneral Major) maze agafata
ubutegetsi nka perezida wa 2.


Mu kuri k’uburyo yumvaga ibintu
yifuzako byamera mu gihugu cye,
mu 1971 Mobutu yahise yihutira
guhindura izina rya Congo ayibatiza
Zaire ndetse nawe mu 1972
atangaza ko yiyise Mobutu Sese
Seko.


Ku buyobozi bwe Mobutu
yaramamaye cyane akavugwa mu
bibazo bya ruswa, kugira ubuyobozi
akazu, ndetse no kwikubira
amafaranga yabarirwaga mu miliyari
hagati ya 14 na 15 z’amadorari
y’Amerika. Mu buyobozi bwe kandi
urugomo no kubangamira
uburenganzira bwa muntu byabaye
karande mu gihugu.



Uyu mugabo afite amateka
maremare gusa ibi ni bimwe mu
by’ingenzi twabateguriye aho
twifashishije urubuga rwa Wikipedia
mu gukora iyi nshamake y’amateka
ye.


Kunda page yacu ya FACEBOOK ujye ukurikirana amakuru byoroshye

Izindi nkuru wasoma

INDWARA Y'IMPYIKO IRANGWA N'IKI? IFATA ITE? WAYIRINDA GUTE? MENYA BYINSHI KURIYO.


Yo kuwa 2017-09-20 i saa 05:02:06

DORE IMPAMVU ARI BIBI KUGIRA KURURU KURURU NUWO MWAHOZE MUKUNDANA.


Yo kuwa 2017-09-17 i saa 16:51:47

IBINTU 6 BYEMEZA UMUKOBWA KO UMUSORE BAKUNDANA AMUKUNDA BY'UKURI


Yo kuwa 2017-09-13 i saa 15:26:49

SOBANUKIRWA IBININI BIRINDA GUSAMA INDA ITATEGANYIJWE N'UBURYO BIKORESHWA


Yo kuwa 2017-09-11 i saa 23:38:47

MENYA UMUMARO W'IGITUNGURU GITUKURA KIFASHISHWA KU MAFUNGURO ATANDUKANYE


Yo kuwa 2017-09-11 i saa 06:19:13

GUTORA INDIRIMBO
INDIRIMBO
Nturanye Nabo
by MAY LO

ProfilePlay | Download
IMBOHE
by BIZZARE MUSIC FT JAMMY

ProfilePlay | Download
WOW
by BY SHIZZO FT UMUTARE GABY

ProfilePlay | Download
TUBYITE URUKUNDO
by LUCKY LOGAN

ProfilePlay | Download
SANTA
by BLACK ROCK

ProfilePlay | Download
FACEBOOK
KWAMAMAZA