BREAKING-NEWS

Rubavu: Biribazwa niba umuhanzi Fat Jay azongera kuririmba mu kinyarwanda nyuma ya 'Tender up'.

Mico utakibarizwa muri Super Level yavuze agahinda aterwa no kutabona Uncle Austin muri Guma Guma

Ku cyumweru ruzambikana hagati ya Rayon Sports na APR Fc.Ninde uzesura undi hagati y'abakeba?

Min Uwacu Julienne mu kwakira ikipe ya Rayon Sports yarivuye i Burundi yayivuze imyato

Humble Jizzo na Amy Blauman bibarutse umwana wabo w'imfura

Yanditswe na kuwa 2017-01-23 saa 15:31:17Yasomwe: 6678

Spiderman Game Center yatunguye Mister Christmas Kids Festival imukorera ibirori
 Ganza Ricky w’imyaka 5 y’amavuko wabaye Mister Christmas Kids Festival 2016 mu irushanwa ryari ryateguwe na Spiderman game center mu kwishimana n’abana no kubifuriza Noheli nziza, kuri uyu wa 19 Mutarama yatunguriwe ku ishuri rye akorerwa ibirori by’isabukuru.



Abantu batunguye uyu mwana Ganza wabaye Mister Christmas Kids Festival 2016 harimo abategura iserukiramuco ‘Christmas Kids Festival’ bari barangajwe imbere na Jovia Nkurunziza ndetse hari n’abahanzi banyuranye barimo na Regy BANKS wanaririmbiye aba bana indirimbo zo kwifuriza Ganza isabukuru nziza. Ubwo bamutunguraga bakamusanga ku ishuri yigaho rya 'Hope Kids Academy' ry'i Gisozi ari kumwe na bagenzi be, Ganza Ricky yarishimye cyane nkuko bigaragariza ku mafoto ukaba ubona ku maso ye ibyishimo byari byamurenze.
Mu mpera za 2016 ni bwo Ganza Ricky yatowe nka Mister Christmas Kids Festival 2016. Icyo gihe Miss Christmas Kids Festival 2016 yabaye umwana witwa Loana batsinda amarushanwa nyuma yo kwitwara neza mu gutambuka imbere y'abantu no mu myambarire ukongeraho no gushira amanga mu kuvugira mu ruhame.
Mu mpera za 2017 mu minsi mikuru ya Noheli na Bonane mu iserukiramuco Christmas Kids Festival 2017, ni bwo aba bana bazatanga amakamba bayahe abandi bazatorwa nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe n'ubuyobozi bwa Spiderman game center ikorera mu nyubako M PEACE PLAZA izwi nk'inyubako ya Makuza.

(Ganza) Mister Christmas Kids Festival 2016 hamwe na (Loana) Miss Christmas Kids Festival 2016
mu mafoto reba uko byari byifashe

abana bashimishijwe no kubona Spiderman amaso ku maso baraganira biratinda

Jovia NKURUNZIZA umuyobozi wa Spiderman Game Center afatanyije na Spiderman bafashije Ganza na murumuna we gukata umutsima

Regy BANKS wari witabiriye ibi birori nawe yafashe agafoto kurwibutso nyuma yo kubaririmbira uturirimbo tubafasha kwizihiza isabukuru y'amavuko

ibyishimo byari byose kuri Ganza hamwe nabana bigana

nkuko twabitangarijwe numuyobozi wa Spiderman Game Center Jovia NKURUNZIZA kubijyanye niyi gahunda yadusobanuriye mu magambo ye ati: iyi gahunda yo gufasha abana mu kwizihiza amasabukuru yamavuko ni imwe muri gahunda zacu zisanzwe tukaba tuboneyeho kubararika mwese abifuza gukorera abana banyu ibirori murakaza neza muri Spiderman Game Center imiryango irafunguye guhera i saa tatu za mugitondo kugeza i saa tatu z'umugoroba.


Kunda page yacu ya FACEBOOK ujye ukurikirana amakuru byoroshye

Izindi nkuru wasoma

RUBAVU: BIRIBAZWA NIBA UMUHANZI FAT JAY AZONGERA KURIRIMBA MU KINYARWANDA NYUMA YA 'TENDER UP'.


Yo kuwa 2018-02-23 i saa 13:06:28

MICO UTAKIBARIZWA MURI SUPER LEVEL YAVUZE AGAHINDA ATERWA NO KUTABONA UNCLE AUSTIN MURI GUMA GUMA


Yo kuwa 2018-02-23 i saa 12:02:13

HUMBLE JIZZO NA AMY BLAUMAN BIBARUTSE UMWANA WABO W'IMFURA


Yo kuwa 2018-02-23 i saa 11:28:18

UMUHANZI D LIVER NYUMA Y'INDIRIMBO YE YISE " SHOW ME YOUR LOVE" NGO N'IZINDI ZIRAJE/YIREBE .


Yo kuwa 2018-02-22 i saa 08:45:17

FIFTY KIZIGENZA YASHYIZE HANZE INDIRIMBO YISE "NDIGAYA" YAKOZWE NA CAPTAIN P W'I RUBAVU: YUMVE HANO


Yo kuwa 2018-02-20 i saa 13:53:56

GUTORA INDIRIMBO
INDIRIMBO
Ntuzanyibagirwe
by 13

ProfilePlay | Download
Byacitse
by 1

ProfilePlay | Download
Gutya
by 1

ProfilePlay | Download
Hejuru
by 2

ProfilePlay | Download
Warabimenye
by 11

ProfilePlay | Download
FACEBOOK
KWAMAMAZA