BREAKING-NEWS

Rubavu:Kur'uyu wa Gatanu hazamurikwa Serie yitwa "Urusobe" aho hazibukwa Director Allan Akimana

Safi Madiba wahoze muri Urban Boys yasinye muri Label ya "The Mane"

Nyuma y'ibyumweru 3 nibwo Rayon Sports itagira umutoza izagaruka muri Shampiyona

PICNIC: Rubavu hazabera ubutembere ku mucanga no mu bwato mu kiyaga cya Kivu kuwa 25.11.2017

Amateka ya Halo Negro ( isake y'umukara) Jonas Malheiro Savimbi indwanyi y'ibihe byose muri Angola

Yanditswe na Jean de Dieu ISHIMWE kuwa 2017-08-09 saa 12:26:00Yasomwe: 1352

amagambo atangaje yavuzwe n'abavugabutumwa b'abanyarwanda.
Abavugabutumwa , ni bamwe mu bantu
bakunda kugeza ku bo babwiriza amwe
mu magambo atangaje , asetsa bamwe
ariko ntanavugweho rumwe n ’imbaga
nyamwinshi . Mu bavugabutumwa bo mu
Rwanda , harimo abagiye batangaza
ibintu kugeza n ’ubu abatari bacye
bafata nko gukabya .




Muri iyi nkuru , turagaruka ku bintu
byagiye bitangazwa
n ’ abavugabutumwa , bikavugisha
rubanda cyane ndetse abatari bacye
bakabifata nk ’ ubuyobe .


1 . Bishop Bimenyimana Claudien
yavuze ko yasambanyije umugore
yabitumwe n’ Imana


Mu mpera z ’ umwaka ushize wa 2015 ,
umubyeyi w ’ abana batatu witwa
Mukamwiza Constance , yatanze
ubuhamya ko yabyaranye na Bishop
Bimenyimana Claudien , Umushumba
mukuru w ’ itorero Siloam Family Church
mu Rwanda , nyuma y ’ imyaka itanu bari
bamaze basambana , akavuga ko
yahanuriwe n ’ uyu wiyita umukozi
w ’ Imana ko yabyeretswe n ’ Imana.
Uyu mugore wahamije ko yasambanye
n ’ uwari umushumba we mu gihe
cy ’ imyaka itanu , yavuze ko
banabikoreraga mu ngo zabo no hirya
no hino mu mazu acumbikirwamo
abantu ( Lodges ).
Bishop Bimenyimana ntiyigeze ahakana
iby ’ uko yasambanyije uyu mugore
w ’ abandi , ahubwo yavugaga ko
gusambanya Mukamwiza yabaga
yabitegetswe n’ Imana nyuma yo
kumuhishurira ko afite ikibazo cy ’ uko
ari imfubyi kandi akaba atajya
yishimana n ’ umugabo bari mu buriri .



2 . Apotre Rwandamura yahamije ko nta
mukene uzajya mu ijuru


Apotre Rwandamura Charles uyobora
itorero UCC (United Christian Church ) ku
isi , mu ntangiriro z ’ umwaka wa 2015
yatangaje ko nta mukene uzajya mu
ijuru . Uyu muvugabutumwa yatangaje
benshi ndetse ntiyavugwaho rumwe ,
ubwo yavugaga ko abakene ari bo
bambuzi , ari bo bajura , kandi ari bo
bahemuka bashaka amaronko , ikindi
ngo mu nsengero ntibitanga
ntibanatanga amaturo nk’ uko bikwiye
bityo ibyo bizatuma batajya mu ijuru.



3 . Pasiteri Ezra Mpyisi ahamya ko
amadini yose ari aya Satani, n’ iryo
abwirizamo rikaba ari irya Satani .


Umukambwe Pasiteri Ezra Mpyisi
umaze imyaka 65 ari umuvugabutumwa
mu itorero ry ’ Abadivantisiti b ’ umunsi
wa Karindwi mu Rwanda , ahamya ko
amadini yose ari aya Satani ndetse
n ’ iryo avugamo ubutumwa rikaba ari
irya satani ndetse ryo ngo rifite akaga
kuko ari naryo ryitwa Lawodokiya muri
Bibiliya .
Mu kiganiro yagiranye n’ ikinyamakuru
Ukwezi . com , Ezra Mpyisi yadutangarije
ko mu minsi micye azashyira hanze
ibitabo bizasigara bivuga ubutumwa mu
gihe azaba atakiriho, ibi akaba arimo
kubikora ngo azasige hari ukuri
abanyarwanda babwirwa ku
by ’ iyobokamana , kuko amadini menshi
abayobya kandi ngo uko yakabaye ni
aya Satani.
Uyu musaza w ’ imyaka 94 y ’ amavuko ,
nk ’ inararibonye mu by’ iyobokamana
n ’ ivugabutumwa , ntiyemeranywa na
gato n ’ abavuga ko amadini n ’ amatorero
ari iby ’ Imana, ahubwo ngo amadini yose
ni aya satani, kuko adakurikiza ibyo
Bibiliya yigisha ahubwo agakurikiza
inyungu z ’ abantu ku giti cyabo
basobanura Bibiliya mu buryo
bugoretse .



4 . Apotre Gitwaza yahanuye ko umwana
we azaba Perezida wa Leta Zunze
Ubumwe za Amerika

Intumwa y ’ Imana Dr Paul Gitwaza
Muhirwa uyobora itorero Zion Temple
ku isi, akaba anafite impano y ’ ubuhanzi
n ’ ubuhanuzi , ahamya ko Imana
yamuhishuriye byinshi bizaba ku bana
be batatu barimo uwitwa Dawidi (David )
ari nawe muto muri bo , uyu ngo akaba
azaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe
za Amerika .
Ibi Dr Apotre Paul Gitwaza , avuga ko
amaze imyaka myinshi abibwiwe
n ’ Imana , kandi akaba atarapfuye
kubyara gusa ahubwo ngo Imana
yabanje kuvugana nawe. Uretse uyu
uzaba Perezida , abandi bana be babiri
yeretswe n’ Imana ko umwe azaba
umuhanuzi undi akaba umuganga .



5 . Umuhanzi nyarwanda akaba
n ’umuhanzi Irene Mercy avuga ko
yamaze iminsi 7 nta kantu namba akoza
mu kanwa


Umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana , akaba
umuvugabutumwa ndetse akaba
asigaye aniyita umuhanuzi uzwi ku izina
rya Ireney Mercy , ahamya ko yamaze
iminsi 7 n ’ amajoro 7 atagira akantu na
gato ko kurya no kunywa afata ahubwo
atunzwe gusa n ’ amasengesho , kandi
bikaba nta kibazo na gito byamuteye .
Irene Mercy ati : “ Narangije iminsi 7
y ’ amasengesho nta kantu na gato
nkoza mu kanwa , ninjira no mu
masengesho y ’ iminsi 40 ariko yo
nayakoze mfata akantu koroheje
nimugoroba . Amasengesho ni igikorwa
Imana ishyigikira cyane bitewe n ’ icyo
wari ugamije uyakora , iyo niyo nzira
nahisemo kandi sinteze kuzatandukira
kuko hari icyo navuganye n ’ Imana . ”


Kunda page yacu ya FACEBOOK ujye ukurikirana amakuru byoroshye

Izindi nkuru wasoma

AMATEKA YA HALO NEGRO ( ISAKE Y'UMUKARA) JONAS MALHEIRO SAVIMBI INDWANYI Y'IBIHE BYOSE MURI ANGOLA


Yo kuwa 2017-11-20 i saa 18:06:43

UKO UMUNTU YAKWIRINDA IMPANUKA ZITERWA NA TELEFONE NGENDANWA ZIRI KWANGIZA UBUZIMA BWA BENSHI


Yo kuwa 2017-11-20 i saa 17:34:18

ANITHA PENDO YAGIZE ICYO AVUGA K'UBUHANUZI BWA RUGAGI BWAGIZWE IBANGA NGO KUBERA IMPAMVU Z'AKAZI.


Yo kuwa 2017-11-20 i saa 06:10:44

NIZZO YIGEZE GUKUBITA KNOWLESS AMUFATANYA NA SAFI. SOMA INTANDARO YIYO MIRWANO


Yo kuwa 2017-11-15 i saa 11:39:35

HATANGIWE KWANDIKWA ABIFUZA KUJYA KWIBERA KU MUBUMBE WA MARS, MENYA BYINSHI KURI UYU MUBUMBE.


Yo kuwa 2017-11-15 i saa 11:07:54

GUTORA INDIRIMBO
INDIRIMBO
Nturanye Nabo
by MAY LO

ProfilePlay | Download
IMBOHE
by BIZZARE MUSIC FT JAMMY

ProfilePlay | Download
WOW
by BY SHIZZO FT UMUTARE GABY

ProfilePlay | Download
TUBYITE URUKUNDO
by LUCKY LOGAN

ProfilePlay | Download
SANTA
by BLACK ROCK

ProfilePlay | Download
FACEBOOK
KWAMAMAZA